Gereza Nkuru Y’U Burundi Yagezwemo Na COVID-19

Hashize igihe kijya kungana n’ibyumweru bibiri nta mirimo yo kwakira abandi bagororwa bashya cyangwa ngo hagire abataha bavuye muri Gereza nkuru y’u Burundi y’i Mpimba.

Bamwe mu bagororwa bari muri iriya gereza bavuga ko n’ubwo hari ingamba zafashwe na Leta mu gukumira ubwandu ariko ngo ntizihagije.

Bavuga ko hari bamwe muribo barangije kwandura kandi ngo ubwandu buri kwiyongera.

Ibi byatumye ubuyobozi bwayo buhitamo kuba buretse kugira abandi bwakira kandi nta bandi bagororwa burekura ngo bajye hanze mu mirimo itandukanye.

- Advertisement -

Radio Publique Africaine ivuga ko mu minsi ishize hari abantu umunani bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 bituma ubuyobozi buhitamo kutagira uwo bwemerera ko asohoka ngo agire icyo akorera hanze, habe no kwitaba abacamanza.

Muri Gereza nta masengesho ahuza abagororwa  ndetse nta bantu baza gusura abantu babo bahafungiye.

Kuri izi ngamba ariko hakenewe ko hongerwaho no gusuzuma abagororwa bose kugira ngo abanduye bavanwe mu bandi bitabweho ukwabo.

Ubwo RPA yahamagaraga umuyobozi wiriya gereza witwa Ildephonse Bivahagumye ngo agire icyo avuga kuri kiriya kibazo yirinze kugira icyo abitangazaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version