Ghana Irarebana Ay’Ingwe Na Burkina Faso

Ghana yohereje abasirikare n’abapolisi bagera ku 1000 ku mupaka wayo na Burkina Faso.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko hari umuturage wa Ghana wari usanzwe ukora ku rwego rw’abinjira n’abasohoka wiciwe ku mupaka w’iki gihugu na Burkina Faso.

Umupaka abasirikare n’abapolisi ba Ghana boherejweho uri mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Umukozi warashwe yari ari kumwe na bagenzi be, bituma hari abandi babiri bakomereka.

- Advertisement -

Barasiwe ahitwa Bawku, mu gace gaturanye no hakurya muri Burkina Faso.

Abahatuye bavuga ko bugarijwe n’umutekano mucye uterwa n’uko hari abarwanyi bo muri Burkina Faso bahora bashaka kwambuka ngo babagirire nabi.

Ikindi gihangayikishije ubuyobozi bw’i Accra ni uko abakora iterabwoba muri Burkina Faso no mu bindi bihugu bigize ikitwa Sahel bashobora kwagura aho bakorera ibyo bikorwa bakabigeza no muri Ghana.

Ubu bwoba kandi bufitwe n’ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire.

BBC ivuga ko agace ka Bawku kari mu duce ducye twa Ghana dukunze kumvikanamo ubushyamirane hagati y’amoko apfa ubutaka cyangwa amazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version