Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi, Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze bakoze umukwabu mu murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi, hafatwa abantu 32 bakekwaho uruhare mu bujura, ubwambuzi, ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi bihungabanya umutekano.
Mu bafashwe kandi harimo umwe ukekwaho ubwicanyi, akaba yari amaze iminsi ashakishwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko urwego avugira ruzakomeza gukurikirana abica amategeko.
Ati: “ Nta mwanya abakora ibyaha bafite ndetse bamenye ko nibadahinduka bazakomeza gufatwa kugira ngo babazwe ibyo bakora.”
Mu bafashwe kandi harimo abakiri bato bafatirwa mu bujura n’ubundi bwicamategeko.
Ngirabakunzi asaba abantu nk’abo gukoresha imbaraga zabo bakiri bato, bagashaka ibyabateza imbere aho kujya mu byaha bituma batangira kugongana n’amategeko bakiri bato.
Ati: “By’umwihariko abakiri bato bagomba gukoresha imbaraga bafite mu bikorwa by’iterambere aho kuzishora mu gukora ibyaha kuko nibo bagaragara cyane mu bikorwa by’ubujura, urugomo no gushikuza.”
Ubufatanye n’abaturage kandi ngo ni ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha, ikaba impamvuu Polisi isaba ko ubwo bufatanye bwakomeza mu buryo bwagutse.
Uyu mukwabo wakozwe nyuma yaho mu Murenge wa Muko havuzwe ibikorwa by’urugomo, ubujura butandukanye, ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.

