Hari abana biga inderabarezi mu ishuri rya TTC Groupe Scolaire de la Salle riri mu Karere ka Gicumbi bashima uko bigishwa ariko bagasaba ko bahabwa ahantu hanini ho kwigira ikoranabuhanga no gusomera ibitabo.
Umwe mu bahiga witwa Joyeuse avuga ko kwiga uburezi ari byiza kuko bituma umuntu agira uruhare mu kurema ubwenge bwa muntu nawe akazagirira abandi akamaro.
Ati: “Kwigisha ni ibintu byiza. Gusa nyine ni uko abantu bose batabishobora ariko rwose ndabibakumbuje.”
Yasabye ko bahabwa imashini zihagije zo gukoresha biga ikoranabuhanga kandi bakongererwa ibitabo byo kwigishirizamo mu mashuri abanza.
Umwarimu witwa Prospère Ndagijimana wigisha muri ishuri rya TTC Groupe Scolaire de la Salle akaba amaze imyaka 25 yigisha avuga ko nta byiza nkabyo.
Ndagijimana avuga ko mbere umwarimu ari we wahaga umwana ubumenyi, ubu umwana akaba ari we wihugura, akigishwa hashingiwe kubyo ashoboye azi.
Ati: “Twigisha abana binyuze mikino, bakigishwa kumenya uko bigisha.”
Frère Jean Paul Niyonshuti uyobora Teacher Training Center(TTC) Groupe Scolaire de la Salle mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi avuga ko ikigo ayoboye gifite akamaro kanini mu gutuma u Rwanda ruzagira abarezi bashoboye.
Niyonshuti avuga ko kuva icyo gihe ryateguraga abarimu, ariko mu myaka mike yakurikiye ryaje gutegura abiteguraga kuzaba abihaye Imana rikaba ishuri riyoborwa n’abihaye Imana guhera mu mwaka wa 1953.
Mu mwaka 1983 ryaje guhabwa umwihariko wo kwigisha imibare n’ubugenge ndetse n’ibinyabuzima n’ubutabire.
Mu mwaka wa 2011 no mu wa 2021 habaye izindi mpinduka zemeje ko riba ishuri ritegura abarimu mu buryo budasubirwaho.
Ati: “Uyu munsi rero iri shuri rifite abanyeshuri 993 barimo abahungu 464 n’abakobwa 529 biga mu mashami ane afite aho ahuriye no kwigisha uburezi.”
Ayo mashami ni iry’imibare na siyansi, iry’indimi, ishami ry’amasomo mbonezamubano n’abiga kwigisha abana b’incuke.
Jean Paul Niyonshuti avuga ko uko iminsi ihita indi igataha, ari ko ikigo ayoboye gitera imbere akemeza ko ubu gifite ibikenewe byose ngo ukigaho abone uburezi nyabwo buzatuma aha mwarimu nyawe.
Ibi bigerwaho bishingiye no ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umwana, ikaba nziza n’ubwo hari ibikenewe kunozwa ngo ikomeze kuba ingirakamaro.
Umuyobozi mukuru ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Minisiteri y’uburezi Jean Claude Hashakineza avuga ko Leta ishaka ko abarimu bazigisha Abanyarwanda bazaba bafite ubumenyi bwuzuye.
Ati: “Twese tuzi ko Leta ishaka ko ubukungu bw’igihugu bizaba bushingiye k’ubumenyi. Ni ngombwa ko ibigo byigisha inderabarezi bihabwa Ubushinwa bwo gutegura abana bazaba abarezi mu gihe kiri imbere.”
Yashimye ko ibigo bya TTC biri muri Gicumbi byashyizeho n’uburyo bwo kwigisha abana bafite ubumuga.


