Polisi yafashe abagabo batatu bo mu Mudugudu wa Uwimana, Akagari ka Gikoma mu Karere na Ruhango bakurikiranyweho kwica umugabo bamuciye ijosi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Tariki 15, Ukuboza, 2025 nibwo ayo makuru yamenyekanye ubwo bajyaga kureba uwo mugabo aho yakoreraga mu rugo rw’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basanga yishwe muri ubwo buryo.
Chief Inspector of Police(CIP) Hassan Kamanzi yabwiye itangazamakuru ko uwo mugabo yitwaga Mushimiyimana Josué akaba yari afite imyaka 53 y’amavuko.
Avuga ko Polisi na RIB batangiye iperereza rirambuye kuri ubwo bwicanyi.
Indi ngingo ikomeye muri ibyo ni uko mu bafashwe harimo n’abo bafitanye isano, bagakekwaho kumwica kuko hari amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo.
Gitifu w’Umurenge wa Ruhango Kayitare Wellars yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko uwishwe yari asanzwe ararira umurima w’imyumbati y’umukecuru wavuzwe haruguru.
Ati: “Abamwishe bamusanze ku burinzi kuko yarariraga umurima w’imyumbati.”
Umwe mu bakekwaho kwica uwo muntu afite imyaka 39, undi afite imyaka 61 y’amavuko, undi afite imyaka 64 y’amavuko bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Mujyi wa Ruhango.
Umurambo wa Mushimiyimana Josué wajyanywe mu bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma.