Gicumbi: Basabwe Kudatererana Abafite Uburwayi Bwo Mu Mutwe

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi n’abo mu Murenge wa Kageyo by’umwihariko babwiwe ko guha agaciro umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe bibworoshya, bukaba bwanakira. Ni ubutumwa bahawe na Karangwa François Xavier wo mu Rugaga rw’abafite ubumuga barwanya SIDA no guharanira kugira ubuzima bwiza, UPHLS.

Uru rugaga ruhiriyemo imiryango 13 y’abantu bafite ubumuga, ikorera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Rwanda.

Karangwa avuga ko mu Karere ka Gicumbi bahakoreye ubukangurambaga kugira ngo babwire abantu ko abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bahohoterwa kandi ko ibyo ari ibintu byo kwirinda.

Kuba barahisemo Akarere ka Gicumbi ngo ni uko ari kamwe mu turere dufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biri ku rwego rwo hejuru.

- Advertisement -

Utundi turere dufite ibi bibazo ni Nyagatare, Rubavu, Nyaruguru na Gisagara.

Yabwiye abari aho ko we n’abo bakorana mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Kane taliki 02, Gicurasi, 2024 bapimye abaturage indwara zo mu mutwe ngo barebe uko ibibazo byo mu mutwe bihagaze muri rusange.

Ati: “ Hari imibare twasanze igaragaza ko hari abantu bafite ibibazo byo mu mutwe ndetse twabasanganye n’indwara zitandura”.

Yunzemo ko mu bikorwa bya UPHLS( rwa rugaga twavuze haruguru)  harimo no guha abaturage inama z’uko bafasha abafite ubwo bumuga kubaho neza, birinda kubahohotera.

Umwe mu bahoranye ikibazo cyo mu mutwe ariko akaba yarakize n’ubwo agifata imiti imurinda ko ibintu byasubira irudubi witwa Mugiraneza Cyprién avuga ko yatangiye kurwara mu mutwe akiga mu mashuri abanza.

Ngo bigitangira yumvaga amajwi amuvuriramo, we akabona ko ari ibintu byiza, by’amahirwe, ariko abandi bamureba bo bakabona ko ibyo ari gukora bidakwiye.

Asaba abantu kumva ko iyo babonye mugenzi wabo ari gukora cyangwa kuvuga ibintu biterekeranye, burya biba atari ku bwe, ahubwo biba ari uburwayi.

Yaje kuvurwa arakira, aza gukora yiteza imbere binyuze mu gukora inkweto, yiteza imbere we n’umuryango we.

Yunzemo ko yaje kubona inzu abikesheje ubuyobozi ayibanamo n’abe.

Mugiraneza  kandi ashima abaganga ko babaha hafi bakabaha inama zituma biteza imbere, ntibihebe ngo ni uko barwaye.

Claver Haragirimana uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda  ry’abahoze bafite uburwayi bwo mu mutwe bakaba barakize nawe avuga ko bimwe mu bibazo bagira n’ubwo bakize, ari uko abantu batizera neza ko ‘koko’ bakize.

Ishyirahamwe ryabo kugeza ubu rigizwe n’abantu 21,379 bakorera mu turere 18.

Ati: “ Nari maze kwirukanwa ahantu hatandatu mu kazi nzira ko nivurizaga i Ndera. Naje guhura na bagenzi banjye bafite ibyo bibazo, tuganira ku bibazo byacu dukora Ishyirahamwe”.

Haragirimana asaba abafite ubumuga bwo mu mutwe kumva ko bafite agaciro, agasaba abafite ababo bafite ubwo burwayi kubaba hafi ntibabate kuko kubata birushaho kubangiza.

Ku rundi avuga ko ikibazo gihari ari uko kwita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bigenda buhoro, impamvu ikaba ari uko akenshi inama zitangwa ku myitwarire iboneye yo kubitaho ziba ‘amasigarakicaro’.

Perezida w’Urugaga rw’abantu bafite ubumuga barwanya SIDA no guteza imbere ubuzima Dr. Suubi Patrick avuga ko mu mwaka wa 2022 byagaragaye ko mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga bakabakaba 400,000;  mu Karere ka Gicumbi honyine hakaba abagera ku 14,000.

Avuga ko imbogamizi ikomeye ari uko abenshi mu Banyarwanda batazi uko umuntu ufite ubwo bumuga cyangwa uburwayi yakwitabwaho ndetse ngo hari n’ubwo kubyara umwana ufite ubumuga( muri rusange n’ubwo mu mutwe by’umwihariko) biba impamvu yo gutana kw’abashakanye.

Mu kugabanya ubukana bw’iki kibazo, Dr. Suubi avuga ko habayeho ubukangurambaga hirya no hino mu Rwanda ndetse hamwe hatangwa inyunganirangingo zo gufasha abafite ubumuga kugenda neza no kwigeza aho bashaka bikabafasha gukora akazi runaka bashoboye.

Mu izina ry’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC,  uwari ugihagarariye witwa Médiatrice Mukeshimana yavuze ko gahunda ya Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima ari uko ubuvuzi bwegera abaturage aho batuye kandi bukaba budaheza.

Médiatrice Mukeshimana

Avuga ko, muri uyu mujyo, abajyanama b’ubuzima bongererewe ubushobozi kandi iyo gahunda igikomeje.

RBC ifatanyije n’Urugaga rw’abantu bafite ubumuga barwanya SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza izakomereza ubukangurambaga nk’ubu muri Nyaruguru na Rubavu.

Abajyanama b’ubuzima bashimirwa uruhare bagira mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version