Mu Mudugudu wa Kinihira I, Akagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi aho Kaminuza yitwa University of Arts and Technology of Byumba (UTAB) iherereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu basanze umunyeshuri w’iyi Kaminuza amanitse ku gipangu mu mugozi w’umupira yari yambaye.
Abahagaze basanze yapfuye.
Byamanyekanye ubwo umucuruzi yajyaga kurangura akabona uwo muntu amanitse mu giti, agatabaza.
Ni mu rugo ruturanye n’aho uwo mucuruzi asanzwe atuye.
Umunyeshuri wapfuye yitwaga John ariko nta rindi zina rye riramenyekana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi avuga ngo nta yandi makuru aramenyekana ku mpamvu zateye urupfu rwe.
Ntibiramenyekana niba yishwe cyangwa yiyahuye.
Ati: “ Umuntu wari ugiye kurangura niwe watubwiye ko abonye umuntu wari umanitse ku ruzitiro yapfuye, amanitse mu mugozi. Yari umunyeshuri wigaga muri UTAB mu mwaka wa kabiri. Ntituramenya niba ari ukwiyahura cyangwa ari ukwicwa.”
Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 23, akaba yigaga uburezi ( Education).
Iwabo ni mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo.
Yabanaga na mugenzi we ariko ngo mbere y’uko biba yari yamubwiye ko hari ahantu agiye, ko aza kugaruka atinze.
Ubuyobozi bwasabye abaturage kujya bataha kare kandi bakirinda kugenda ari umwe umwe, ahubwo bakajya bagenda ari itsinda.
Ikindi kandi ngo kugenda mu gicuku bishyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.
Hari amakuru avuga ko nyakwigendera yabanje kunywera mu kabari kari hafi y’urugo rwaho yari atuye ari naho yavuye mu masaha y’igicuku agataha ariko ntagere iyo ajya amahoro.
Abahageze mbere bavuga ko basanze nta kintu yibwe kuko haba telefoni ye n’ibindi bikoresho yari asanzwe afite babimusanganye.
Icyakora andi makuru yageze mu itangazamakuru ni uko hari ubutumwa yari yabanje kwandikira umuntu amubwira ngo “abagome barantwaye muhamagare gira vuba”.
Ni umuntu ni uwo yari yoherereje numero za Se umubyara.
Uyu nawe yahise agira ati “Sure? Mubwire ko uri he.? Byahise birangirira aho.
Kugeza ubu iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane icyo yazize.