Hari abatuye Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bamaze igihe batagira amazi meza kandi bafite amavomo. Banenga ko abashinzwe amazi bayabaha ari uko hari abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu bari bubasure.
Ubwo bagenzi bacu ba UMUSEKE baganiraga nabo, umwe muri bo witwa Ngendahimana yagize ati: “Twe twarumiwe! Ubu tumaze ukwezi kurenga tutagira amazi hano ku ivomo twubakiwe kandi gukoresha amazi mabi biteza indwara harimo n’inzoka abana bacu bakunda kurwara”.
Undi witwa Nyiraneza anenga ko bubakiwe amavomo ariko akaba adaherukamo amazi.
Avuga ko amatiyo ‘yumye’.
Anenga ko babarekurira amazi ari uko bari busurwe n’abashyitsi bakuru.
Ati: “Dufite ivomo mu Kagari ka Murehe ariko amatiyo yarumye kubera kutabona amazi, no mu tundi tugari twegeranye barahebye ariko iyo dufite abashyitsi bakuru dutangazwa no kubona bayatwoherereje!”
Anenga ko babaha amazi bari busurwe n’abakomeye kandi bo baba bakeneye amazi ahoraho ngo bite ku isuku yabo, iy’abana n’iy’ibikoresho byo mu rugo.
Gitifu wa Giti witwa Bangirana Jean Marie Vianney yemera ko hari ahantu amazi atagera, ariko akavuga ko muri rusange uyu Murenge ufite amazi.
Ati: ” Ikibazo cy’ amazi hano twaracyumvise. Hari igihe amara iminsi ibiri cyangwa itatu adahari, gusa twegereye rwiyemezamirimo turamuvugisha ariko nawe yavuze ko agiye kubikurikirana. Abaturage byo bacyeneye amazi meza natwe turakomeza ubufatanye dushakire hamwe igisubizo “.
N’ubwo ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko hashira iminsi itatu, abaturage bahaturiye bashimangira ko ukwezi kwose gushira batarayabona.
Ibura ry’amazi rivugwa henshi mu mirenge igize Akarere ka Gicumbi, abayituye bagasaba urwego rushinzwe amazi isuku n’isukura(WASAC) kubikemura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwo buvuga ibihabanye n’ibyo abaturage bavuga kuko kuri bwo amazi meza aboneka ku kigereranyo cya 94%.
Akarere ka Gicumbi kagizwe n’imirenge 21, kakaba aka mbere gafite imirenge myinshi mu Rwanda.
Ni kamwe mu Turere dutanu tulugize Intara y’Amajyaruguru.
Kari ku buso bwa km2 829. Mu Majyaruguru gahana imbibi n’Akarere ka Burera n’igihugu cya Uganda.
Mu Burasirazuba hari Uturere twa Nyagatare na Gatsibo, mu Majyepfo yako hari Akarere ka Gasaho n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.
Iburengerazuba gahana urubibi n’Akarere ka Rulindo.
Gatuwe n’abaturage 442.502 nk’uko imibare iheruka y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, ibigaragaza.