Fuso Mitsubishi ifite Plaque RAH 072G yavaga Gicumbi yerekeza Kigali yakoze impanuka ihitana abantu batatu barimo umubyeyi wapfanye n’umwana we yari ahetse.
Mu Mudugudu wa Gihira, Akagari ka Gaseke mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi niho yaberereye ubwo iriya Fuso yashakaga kunyura ku ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite Plaque RAH 774 bigatuma igonga abaturage bari ku ruhande bitambukira.
Abapfuye ni batatu, umwe yari afite imyaka 29, undi afite imyaka 40 naho umwana wari uhetswe mu mugongo yari afite imyaka ine.
Uwo mwana yapfiriye kwa muganga aho yoherejwe ngo avurwe.
Abaturage bayibonye bavuga ko iriya FUSO yashakaga kunyura ku ivatiri bituma igonga abanyonzi bari batwaye amagare ku ruhande rw’umuhanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete wabereyemo iyi mpanuka, Mwanafunzi Déogratias, yahamirije UMUSEKE iby’ aya makuru, avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa kuvurwa mu buryo bwihuse.
Ati: “Ni impanuka yabaye ejo tariki ya 16, Gashyantare, 2025 saa mbili . Abantu batatu barapfuye, umwe yaguye aho impanuka yabereye abandi bari bagejejwe ku bitaro”.
Nawe yemeje ko Fuso yagonze ivatiri, igonga abanyamaguru n’umunyonzi.
Avuga ko abakomeretse bari bari ku magare ari batatu, akemeza ko hari abandi batatu bari bari mu ivatiri iyi modoka yagoganye nayo nabo bakomeretse.

Bahise bajyanwa ku bitaro bya Byumba, umwe muri bo ajyanwa ku bitaro bya Kigali, CHUK.
Mu minsi mike ishize mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rusiga habereye indi mpanuka ikomeye yakozwe na bisi y’ikigo International yarenze umuhanda igwa mu kabande ihitana abantu 20 muri 50 barenga bari bayirimo.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda risaba abashoferi kwirinda uburangare, rikabasaba kuryama bakaruhuka bihagije, bakareka gutwara ikinyabiziga mu gihe banyoye ibisindisha no kudaca ku bindi binyabiziga bahubutse…kuko ibyo byose biteza impanuka.