I Riyadh muri Arabie Saoudite hatangiye ibiganiro biri mu bikomeye biri kuba ku isi bigamije guhagarika intambara y’Uburusiya na Ukraine.
Ese ni bande bari ku meza y’ibiganiro?
Ku ruhande rw’Uburusiya hari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavlov.
Ni umugabo uzi ububanyi n’amahanga mu myaka 20 amaze akora aka kazi, akaba afite imyaka 72 y’amavuko.
Agaragiwe n’umujyanama wa Perezida Putin mu bya politiki mpuzamahanga witwa Yuri Ushakov.
Ushakov yigeze guhagararira Uburusiya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ku ruhande rw’Amerika, uyoboye iri tsinda ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio.
Akikijwe n’Umujyanama wa Trump mu by’umutekano witwa Mike Waltz akaba umusirikare ukomeye wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba inshuti ya Trump y’igihe kirekire.
Undi uri ku ruhande rwa Amerika ni Steve Witkoff, akaba asanzwe ari intumwa yihariye ya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Witkoff ni umuherwe ufite miliyari z’amadolari akaba asanzwe akinana na Trump umukino wa Golf, umukino ahanini ukinwa n’abaherwe.
Uruhande rw’umuhuza ari rwo Arabie Saoudite ruhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga igikomangoma Faisal bin Farhan al-Saud n’umujyanama mu by’umutekano witwa Musaed bin Mohammed al-Aiban.

BBC yanditse ko hari igihugu kitahawe umwanya muri ibyo biganiro kandi kiri mu birebwa n’iriya ntambara cyane ari cyo Ukraine.
Perezida wayo Volodymyr Zelensky avuga ko kudatumirwa muri biriya biganiro ari ikosa kuko nta mahoro areba Ukraine yagerwaho itayahawemo umwanya.
Gusa Zelensky ari muri Turikiya guhura na Recep Tayyip Erdogan.
Mu gutangira ibiganiro, uruhande rwa Amerika ruvuga ko ibi biganiro bitagamije gutangira kwiga uko intambara ya Ukraine n’Uburusiya yahosha, ahubwo rwazanywe no kugenzura rwitonze niba ‘koko’ Abarusiya bashaka ko intambara ihagarara.
Uruhande rw’Uburusiya rwo ruvuga ko intego nkuru ari uguharanira ko umubano wabwo na Amerika uba mwiza.
Nyuma yo kubona ko Abanyamerika n’Abarusiya babaheje muri biriya biganiro, Abanyaburayi bahise batangira gushaka uko bazishakamo ibisubizo byazabafasha kwirindira umutekano ubwo bazaba basagariwe n’Uburusiya.
Ni icyemezo cyatangiye gutekerezwaho nyuma y’uko Visi Perezida wa Amerika JD Vance abwiriye Abanyaburayi mu nama ya Munich yiga ku mutekano ku isi ko imiterere y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Washington na Brussels muri iki gihe yahindutse.
Yabaciriye amarenga ko bakwiye gutangira kwishakamo ibisubizo.
Aho niho Perezida wa Ukraine yahereye asaba bagenzi be bo mu Burayi gutangira kwiga uko bwakwishyiriraho igisirikare cyabwo.
Imikoranire hagati y’Uburayi na Amerika mu by’umutekano yatangiye nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, ubwo umuryango wo gutabara kwa Amerika n’ibihugu by’uburayi, NATO/OTAN, washingwaga.
Hari tariki 4, Mata, 1949, ubu hashize imyaka 75.
Icyicaro cya NATO kiba mu Bubiligi, i Brussels.
Nyuma y’iki gihe cyose, ubu nibwo wavuga ko uyu muryango uri mu marembera kuko Abanyamerika bavuga ko batazakomeza kuwuheka bonyine.
Bavuga ko barambiwe gutanga ingengo y’imari nyinshi ku bihugu bitagira ikintu kinini biwutangamo.
Amerika isaba ibindi bihugu biwugize gutanga andi mafaranga umuryango ukeneye ngo ukore.
Ikinyamakuru kitwa Politico cyashingiwe mu Budage ariko gikorera muri Virginia, USA, kivuga ko mu myaka ine ya manda ya Donald Trump Uburayi buzahitamo gukomeza kugendera mu mugongo wa Amerika cyangwa niba bwacuka, bukamenya ko amazi atakiri ya yandi.