Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 13, Mutarama, 2024, ubwo kuri sitade y’Akarere ka Gicumbi haberaga umukino wahuzaga ikipe y’abakobwa ya Inyemera WFC Junior na Rambura WFC Junior, inkuba yabakubise irabakomeretsamo babiri bikomeye abandi bagwa igihumura.
Iyi nkuba yakubise abakinnyi umunani n’abatoza babiri.
Abarembye cyane ni abo yakubise bicaye ku ntebe y’abasimbura kuko bari bitwikiriye umutaka.
Inyemera ni zo muri Gicumbi n’aho Ikipe ya Rambura ni yo muri Nyabihu, aya makipe akaba yakinaga irushanwa rya FERWAFA Youth League.
Umukinnyi wagize ikibazo ni uwitwa Gisubizo ndetse n’umutoza wa Rambura witwa Hubert, bakaba bagize ikibazo kubera ko bari bitwikiriye umutaka, uyu mutaka ukaba ari wo watumye amashanyarazi y’inkuba ababera ikibazo kurusha abandi yakubise.
Uyu wari umukino wa mbere mu mikino itatu yari iteganyijwe kubera kuri kiriya kibuga.
Icyakora ngo nyuma y’inkuba, izuba ryakomeje kuva indi mikino irakomeza.
Imbangukiragutabara yahise ijyana abahuye n’ikibazo kwa muganga.
Dr Issa Ngabonziza uyobora ibitaro bikuru bya Byumba avuga ko abenshi mu bo iriya nkuba yakubise bagaruye ubwenge, kuko bari babanje guhungabana kubera urusaku rw’inkuba.
Icyakora abandi babiri bo ngo ubuzima bwabo bwari bumerewe nabi kubera ko ubwenge bwabo butari bumerewe neza.
Gusa umwe muri bo we yagaragazaga umuvuduko w’amaraso uri hejuru kandi ngo ubwo yagwaga kubera inkuba yakomeretse ku mutwe.
Ikindi ni uko uyu mukinnyi yahiye mu gatuza no ku itako.
Dr. Issa avuga ko ubushye bwe buri hagati ya 10 na 15.
Avuga ko bahaye aba barwayi imiti igabanya ububabare na serum kugira ngo babongerere amazi kuko iyo umuntu akubiswe n’inkuba imukamuramo amazi kuko inkuba ni umuriro w’amashanyarazi.
Uyu muganga yabwiye RBA ko bari gukurikirana ububabare bw’aba barwayi mu gihe cy’amasaha 12 nyuma bakaza kureba uko ubuzima bwabo bwifashe.
Avuga ko nibasanga bitarajya mu buryo neza, bari bubohereze mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ngo bitabweho byisumbuyeho nyuma yo gukorerwa isuzumwa ry’umutima, ibihaha n’ubwonko kuko izi nyama arizo zihura n’ibibazo iyo umuntu ahungabanye cyane.