Gicumbi: Umugore Aravugwaho Guta Uruhinja Rwe Mu Cyobo Gitwara Amazi

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi buvuga ko hari umugore bwataye muri yombi bumukurikiranyeho guta uruhinja rwe mu cyobo gitwara amazi.

Ku mpamvu turataramenya, biravugwa ko uwo mugore w’imyaka 21 yiyemereye ko yabikoze koko.

Abaturanyi be nibo bagize uruhare mu ifatwa rye, uwo mugore akaba yabwiye ubuyobozi n’abo baturage ko yataye uwo mwana kuko yari yamubyaye yamaze gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste asaba abaturage guca ukubiri no gukora icyaha cyo kwambura ubuzima abana babyaye.

Ati: “Bagomba kujya kwa muganga kugisha inama igihe cyose basamye no kwisuzumisha kenshi, kuko kutajya kwa muganga no kwihekura bishobora gutuma nawe ubura ubuzima.”

Kugeza ubu uwo mugore afungiye kuri sitasiyo ya  RIB ya Byumba mu gihe dosiye itegerejwe kujyanwa mu bushinjacyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version