Gicumbi: Yakubise Ishoka Umugabo We Bapfa Impano Bahawe Mu Bukwe

Mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi haravugwa umugore wakubise ishoka umugabo we nyuma y’iminsi irindwi bakoze ubukwe.

Bari batuye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kigogo mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru atangwa n’abaturanyi avuga ko intandaro yabyo ari amakimbirane yazamuwe no kutumvikana ku mikoreshereze y’impano bahawe n’inshuti zatashye ubukwe bwabo.

Umuturage yabwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ati: “Uwo mugabo basezeranye ku Cyumweru[hari taliki 01), yabajije umugore we niba kubyo bari bahawe nk’impano mu bukwe nta bicye bafatamo bakabikoresha bishyura imyenda bafashe ubwo bateguraga ubukwe bwabo bakava muri iryo deni. umugore arabigarama ati ‘ibintu biri aha byose ni ibyanje, birangira amukubise ishoka”.

- Kwmamaza -

Undi muturanyi avuga ko iyo urebye neza usanga umugore ari we ushaka kwikubira ibyo batunze byose, imitungo agashaka kuyigiramo uruhare kurusha uwo bashakanye.

Uwera Jane uyobora Umurenge wa Nyankenke avuga ko iby’iyo nkuru yabyumvise kandi ari impamo.

Ati: “ Iki kibazo twarakimenye! Uwakubiswe yajyanywe kwa muganga, dufite icyizere ko azakira naho uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Byumba”.

Byaje kumenyekana ko uwakubiswe iyo shoka yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali ngo avurwe.

Ikindi ni uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyankenke buvuga ko muri wo habaruwe imiryango 46 ibana mu makimbirane.

Gukoresha nabi umutungo w’abashakanye nibyo biza ku isonga mu guteza amakimbirane hagati yabo.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ivuga ko akenshi abagore bashinja abagabo babo gusesagura umutungo bitwaje ko akenshi ari bo bavunika bawushaka.

Ibyo ariko abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko  atari impamvu ifatika yo gusesagura ibintu bisangiwe na benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version