Gicumbi: Yatangije Uburyo Bwo Guha Abana B’Ingurube Bibéron

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Ingurube nto zishobora guhabwa bibéron

Umworozi w’ingurube za kijyambere mu Karere ka Gicumbi witwa Shirimpumu Jean Claude yatangije uburyo budasanzwe mu bworozi bwazo. Ni uguha buri kana k’ingurube bibéron ngo konke, aho kugira ngo twose tubyiganire kuri Nyina kandi idashobora kuduhaza.

Nk’umworozi, hari amagambo akoresha ku ngurube bamwe bashobora kujora bavuga ko ahariwe abantu gusa cyangwa inka ariko we siko abibona.

Agira ati: “Abantu muri rusange bamenyereye ko ingurube [ibyaye] utwana cumi na dutanu, cumi na dutandatu, makumyabiri…twose iba igomba kutwonsa. Ariko mu by’ukuri, Nyina ntifite ubushobozi bwo kubona ayo ‘magurube’ ahagije utwo twana twose.”

Ingaruka zo kubura ayo magurube ni iz’uko hari udupfa kubera kudahaga cyangwa tukagwingira nk’uko bijya bigenda no ku bana b’abantu batonse neza.

Shirimpumu avuga ko burya ingurube iyo ibyaye abana benshi, bisaba umubiri wayo gukora amagurube menshi kugira ngo ibahaze, bikayigiraho ingaruka zo kutabyibuha, bigasaba ko abayitaho bayishakira ibyo irya cyangwa inywa byinshi.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo ku buke bw’ayo magurube ugereranyije n’abana b’ingurube bayakeneye, avuga ko hari ubuhanga abo mu kigo akorera kandi ayobora kitwa Vision Agri-business Farm Ltd bakuye mu bihugu byateye imbere mu bworozi bugezweho bw’ingurube.

Ati: “Nyuma y’ubushakashatsi twakoze, twabonye ko ahandi mu bihugu biteye imbere hari amata yabugenewe akorwa akorewe utwo tugurube twavutse kugira ngo mu gihe Nyina yagize ibyago igapfa cyangwa se ntiduhaze, tuyahabwe.”

Nyuma y’igihe bayageragaza, baje gusanga afite akamaro kuko niyo ahawe akana k’ingurube kavukanye ubushobozi buke, kadatinda kuzahuka, kakagira imbaraga.

Ni amata atuma iyo ngurube ishobora kuba yaragwingiriye mu nda ya Nyina, ariko ikabaho, ikagira ubushobozi bwo gukura nk’izindi.

Kubera iyo mpamvu, Shirimpumu yemeza ko ubu buryo bwaba bumwe mu bwakitabirwa n’aborozi benshi kugira ngo bizamure ubwinshi bw’ingurube igihugu cyoroye bityo n’inyama zazo ziyongere, zigire uruhare mu gukemura ikibazo cy’ubuke bw’intungamuburi Abanyarwanda bakeneye.

Ikindi kandi ni uko biramutse byizwe neza, iri koranabuhanga ryajya riha n’ingurube zonsa igihe cyo kongera kwima hakiri kare, aho kugira ngo zitegereze hari amezi abiri bityo izivuka zikiyongera.

Hagati aho, hari gahunda asangiye n’ibigo byo mu mahanga bikora ayo mata byiteguye kuyageza mu kigo akorera, bikazaba uburyo bwo kwagura amarembo akagera no ku bandi borozi babishaka.

Mu rwego rwo kumenyereza ingurube bibéron, abakozi b’ikigo VAF baterura akana k’ingurube bakagatamika icyo gikoresho buhoro buhoro kakazakimenyera.

Nyuma y’igihe runaka, kaba kamenye aho kasanga indi bibéron nini kandi kisanzuraho kakonka uko gashaka.

Ingurube ni itungo Leta ishyiramo imbaraga

Umubare w’ingurube mu gihugu hose wavuye ku ngurube zisaga ibihumbi 680 mu 2010 ugera hafi kuri miliyoni 1.5 mu mwaka wa 2022, bitewe n’uko isoko ry’inyama z’ingurube rikomeje kwaguka mu Rwanda no mu karere.

Hari kwiyongera ubworozi bwa kijyambere bushingiye ku ngurube za kijyambere zororoka cyane zirimo Large White, Landrace, Pietrain na Duroc.

Izi zigomba kuba mu biraro byujuje ibisabwa, zikabona indyo iboneye, amazi meza n’ubuvuzi kandi MINAGRI ivuga ko ubu hari aborozi benshi hirya no hino mu gihugu bitabira kuzorora.

Ikoranabuhanga ryo kuzitera intanga (Artificial Insemination) naryo ryaragutse rikaba rifasha mu kongera umusaruro ukomoka kuri iri tungo kera bafataga nk’iry’abatindi.

Nubwo bimeze bityo, ubworozi bwaryo ntiburanoga ahanini kubera igiciro cy’ibiryo by’ingurube kikiri hejuru, bikagabanya inyungu z’umworozi.

Indwara ziracyahungabanya umusaruro wazo mu bice bimwe, cyane cyane aho amabwiriza y’isuku n’umutekano w’ubworozi adakurikizwa neza.

Aborozi benshi baracyorora ingurube nke kandi ntibabona amahugurwa cyangwa ubujyanama buhagije bw’uko bakorora nyinshi.

Kurya ingurube kandi ntibiraba umuco ku Banyarwanda benshi kuko hari benshi bibwira ko ihumanye cyangwa ko ari iy’abasilimu bayirira mu kabari.

Gusa Leta- n’abikorera ku giti cyabo- ishyiramo imbaraga ngo izo mbogamizi ziveho binyuze mu mishinga ifasha aborozi kubona amahugurwa, ubwishingizi bw’amatungo, kubagezaho ubwoko bw’ingurube zifite amaraso avuguruye, zororoka vuba n’ikoranabuhanga rigezweho mu kuzivura no kuzitera intanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *