Desiré Dusingizimana yacunze iwabo basinziriye arasohoka ajya kwiyahuza umuti wica imbeba. Umurambo we wabonywe na Se mu gitondo nyuma y’uko babyutse bakamubura mu rugo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rukomo witwa Alphonse Niyitegeka yabwiye Taarifa ko bageze aho umurambo uri basanga iruhande rwe hari udupaki tw’ibinini by’imbeba, bituma batekereza ko aribyo yakoresheje yiyahura.
Niyitegeka avuga ko uriya musore afite ababyeyi bombi n’abavandimwe be.
Amakuru yahawe n’abari basanzwe bamuzi avuga ko Dusingizimana yigeze kugerageza kwiyahura atabarwa n’abantu b’aho yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Byumba muri Gicumbi.
Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro ngo bakurikirane neza icyamwishe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha bwageze aho basanze umurambo we ujya gupimirwa ku Bitaro bya Byumba.
Alphonse Niyitegeka asaba abaturage kutajya bihererana ibibazo bafite kugza ubwo biyambura ubuzima.
Ati: “ Ndasaba abaturage kujya begera abajyanama b’ubuzima bakababwira ibibari ku mutima kugira ngo bagirwe inama aho kwiyambura ubuzima. Kwiyahura ntibiri mu ndangagaciro z’Abanyarwanda.”
Desiré Dusingizimana yabanaga n’umuryango we mu mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Munyinya mu murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi.
Kwiyahura si icyemezo cyoroshye…
Dr Yvonne Kayiteshonga ushinzwe ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe yigeze kuvuga ko mbere y’uko umuntu yiyahura aba yabanje gutabaza abamukikije ariko bakabirenza ingohe.
Kuri Kayiteshonga, iyo abantu babonye ko runaka afite imyitwarire idasanganywe aho kugira ngo bamufashe, ahubwo bakamwihunza, baba bari kumwoherereza urupfu.
Kuri we abo bantu baba ari ibigwari.
Abahanga mu mitekereze ya muntu bavuga ko hari izindi mpamvu zitera umuntu kwiyahura.
Imwe muri yo ni ukuba mu gihugu kirimo abakire benshi, bahembwa akayabo ariko runaka we agahembwa intica ntikize, akabona ko ari kurushya iminsi.
Ikindi ngo gituma abantu biyahura ni ukuba mu gihugu kirimo abantu bize wowe utarize.
Ibi abahanga basanze bishingiye ku ngingo y’uko umuntu utarize adashobora kubona umwanya uhagije mu muryango w’abantu bize bigatuma umuntu yigunga kandi ntabone akazi mu buryo bworoshye kandi n’ako abonye kakamuhemba make.
Abakoze ubushakashatsi bavuga ko kugira ngo Leta zigabanye umubare w’abantu biyahura zigomba gufasha abaturage kubona akazi cyane cyane urubyiruko.
Prof Kaufman wayoboye buriya bushakashatsi yagize ati: “ Ibyo twabonye byerekana ko politiki zo kugabanya ubukene mu baturage zifasha mu gutuma abantu bashyira umutima hamwe, bagatuza kuko baba babayeho neza bityo bigatuma batiyahura.”
Muri 2018 ubushakashatsi bwakozwe na RBC bwerekanye ko kubaho nabi nabyo bishobora kongerera ubukana agahinda gakomeye umuntu afite bikaba byamuganisha ku kwiyahura.