Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 August 2025 7:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye mu Murenge wa Kibirizi muri Gisagara.
SHARE

Chief Inspector of Police Hassan Kamanzi uvugira Polisi y’u Rwanda  mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko uru rwego rwafunze umugore w’imyaka 35 n’umugabo we w’imyaka 42 bo mu Karere ka Gisagara bakekwaho urupfu rw’umusore w’imyaka 27 basanze mu bwiherero bwabo.

Ubwo bwicanyi, nk’uko Polisi yabibwiye Taarifa Rwanda, bwabereye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibilizi gusa uwishwe yakomokaga mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.

Uwo muntu yiciwe muri Kibilizi ariko akomoka muri Huye mu Murenge wa Ruhashya.

CIP Kamanzi avuga ko abakekwaho ubwo bwicanyi bemereye Polisi ko uriya muntu yari umukozi wabo, wari ushinzwe kubarindira ibitoki, rimwe ngo ubwo yari araririye inzoga mu rwina ngo batayiba, bwarakeye basanga yapfuye.

Ati: “ Uwo muntu bivugwa ko yapfuye mu Ugushyingo, 2021. Abo dukekaho kumwica bavuga ko bamuhaye akazi ko kurarira inzoga bari bataze bukeye basanga yapfuye”.

Ubwo amakuru y’ibi yamenyekanaga atanzwe n’abaturage kuri uyu wa Kabiri tariki 26, Kanama, 2025, Polisi ifatanyije na RIB yaragiye isanga umurambo w’uwo muntu uri mu bwiherero bw’abakekwaho kumwica.

Iyo babajijwe uko yitwaga  bavuga ko yitwaga Bicece ubundi akitwa Nyinya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga konubwo abo bantu bataba ari bo bamwishe, ariko guhishira ikintu nk’icyo bakagerekaho no guhinga hejuru y’aho umuntu yajugunywe ubwabyo bigize icyaha gikomeye kandi ko atari iby’i Rwanda.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Polisi ifatanyije n’izindi nzego yari yatangiye gushakisha abo mu muryango wa nyakwigendera ngo byibura harebwe isano bafitanye abe yashyingurwa.

Nta cyangombwa kimuranga namba bamusanganye kandi kubera igihe gishize apfuye ibyinshi mubyo yari yambaye byarangiritse.

CIP Hassan Kamanzi avuga ko kubera ko mu mwaka wa 2021 ahenshi mu Rwanda abantu bari muri ‘Guma mu Rugo’, byoroheye abishe uwo musore kubikora umurambo we barawujugunya ubundi baricecekera.

Chief Inspector of Police( CIP) Hassan Kamanzi.

Asaba abaturage kugira umutima wa kimuntu, bagatanga amakuru ku bintu byose bumvise bishobora guhungabanya umutekano bityo imikoranire yabo na Polisi ikarushaho kunoga.

Abakekwaho iki gikorwa bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Ndora, mu Karere ka Gisagara.

TAGGED:GisagaraKamanziPolisiRwandaUmusaraneUmusore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose
Next Article Taylor Swift Yemeye Kurushinga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

Taylor Swift Yemeye Kurushinga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?