Chief Inspector of Police Hassan Kamanzi uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko uru rwego rwafunze umugore w’imyaka 35 n’umugabo we w’imyaka 42 bo mu Karere ka Gisagara bakekwaho urupfu rw’umusore w’imyaka 27 basanze mu bwiherero bwabo.
Ubwo bwicanyi, nk’uko Polisi yabibwiye Taarifa Rwanda, bwabereye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibilizi gusa uwishwe yakomokaga mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.
CIP Kamanzi avuga ko abakekwaho ubwo bwicanyi bemereye Polisi ko uriya muntu yari umukozi wabo, wari ushinzwe kubarindira ibitoki, rimwe ngo ubwo yari araririye inzoga mu rwina ngo batayiba, bwarakeye basanga yapfuye.
Ati: “ Uwo muntu bivugwa ko yapfuye mu Ugushyingo, 2021. Abo dukekaho kumwica bavuga ko bamuhaye akazi ko kurarira inzoga bari bataze bukeye basanga yapfuye”.
Ubwo amakuru y’ibi yamenyekanaga atanzwe n’abaturage kuri uyu wa Kabiri tariki 26, Kanama, 2025, Polisi ifatanyije na RIB yaragiye isanga umurambo w’uwo muntu uri mu bwiherero bw’abakekwaho kumwica.
Iyo babajijwe uko yitwaga bavuga ko yitwaga Bicece ubundi akitwa Nyinya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga konubwo abo bantu bataba ari bo bamwishe, ariko guhishira ikintu nk’icyo bakagerekaho no guhinga hejuru y’aho umuntu yajugunywe ubwabyo bigize icyaha gikomeye kandi ko atari iby’i Rwanda.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, Polisi ifatanyije n’izindi nzego yari yatangiye gushakisha abo mu muryango wa nyakwigendera ngo byibura harebwe isano bafitanye abe yashyingurwa.
Nta cyangombwa kimuranga namba bamusanganye kandi kubera igihe gishize apfuye ibyinshi mubyo yari yambaye byarangiritse.
CIP Hassan Kamanzi avuga ko kubera ko mu mwaka wa 2021 ahenshi mu Rwanda abantu bari muri ‘Guma mu Rugo’, byoroheye abishe uwo musore kubikora umurambo we barawujugunya ubundi baricecekera.
Asaba abaturage kugira umutima wa kimuntu, bagatanga amakuru ku bintu byose bumvise bishobora guhungabanya umutekano bityo imikoranire yabo na Polisi ikarushaho kunoga.
Abakekwaho iki gikorwa bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Ndora, mu Karere ka Gisagara.