Gisagara: Bababazwa No Guhinga Umuceri Bakawugurishwa Bahendwa

Abahinzi bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara basabye ubuyobozi kuganira n’ubuyobozi bw’uruganda rutunganya umuceri bakorera, kureba uko bajya bawugurira i Gikonko kuri make badahendewe i Huye aho ujanwa nyuma yo gutunganywa.

Meya Rutaburingoga Jerome yabijeje ko icyo kibazo kiri bukemuke bidatinze.

Mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara haba uruganda rutunganya umuceri ukunzwe mu Majyepfo witwa Gikonko Rice.

Aba baturage bababazwa n’uko bahinga umuceri bavunika ariko wakwera bakawujyana Huye.

Iyo ugeze yo ugurwa uhenze bityo abawuhinze ntibashobore kuwigondera.

Umwe muri bo yatakambiye RBA ko ‘nyakubahwa Meya’ yazabakorera ubuvugizi bagahabwa comptoir de vente( aho bagurira umuceri) kugira ngo bajye bagura badahendwa nk’uko bibagendekera iyo bagiye kuwugura i Huye.

Bifuza ko umuhinzi yajya awugura ku rwego rwa mbere atagiye kungukira abandi.

Meya w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga yavuze ko babwiye abashinzwe uruganda rwa Gikonko ko bakwiye gushyiraho comptoir de vente.

Ati: ” Ibyo kuvuga ni ukuri ibya comptoir de vente twabivuganyeho n’uruganda kandi nyiri uruganda afitemo imigabane ya 60% n’aho 40% . Twarabibasabye ku buryo twizera ko mu gihe cya vuba”.

Meya Rutaburingoga avuga ko ubusanzwe abahinzi bahabwaha umuceri w’ubuntu utari munsi ya 20%, akemeza ko bidahagije kuko n’abandi baturiye uruganda rwa Gikonko bakwiye guhabwa aho bazajya bawugurira hafi yabo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version