Byemejwe Ko Perezida Wa Iran Yishwe N’Impanuka

Nyuma y’amakuru yavuguruzanyaga ku rupfu rwa Ibrahim Raisi wayoboraga Iran, ubu aremeza ko uyu muyobozi yapfanye na Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga witwa Hossein Amir-Abdollahian bazize impanuka ya kajugujugu.

Kajugujugu yari ibatwaye yakoze impanuka ubwo abo bagabo bari bavuye kwifatanya n’ubuyobozi bwa Azarbeijan mu gutaha urugomero rw’umugezi wa Aras.

Iyo ndege yageze ahantu hari igihu gikomeye itakaza icyerekezo irahanuka irashya.

Yaganaga ahitwa Tabriz mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Iran.

- Kwmamaza -

Perezida Raisi yari umuyobozi wubashywe n’abaturage kandi ukunzwe n’Umuyobozi w’ikirenga wa Iran witwa Ayatollah Ali Khamenei.

Haburaga iminsi 50 ngo Iran itorw undi Perezida.

Raisi yagiye ku butegetsi asimbuye Hassan Rouhani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version