Gisagara: Huzuye Uruganda Rw’Amashanyarazi Akomoka Kuri Nyiramugengeri

Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara. Rwatangiye gutanga amashanyarazi mu mwaka wa 2021, icyo gihe intego ikaba yari iy’uko ruzatanga hagati ya megawati 40 na megawati 80.

Nyuma haje kuvugwa ikibazo cy’uko rutazabona nyiramugengeri ihagije kugura ngo amashanyarazi ruzatunanya azabe ahagije.

Nyiramugengeri ikoreshwa muri uru ruganda icukurwa mu gishanga cya Mamba bigitangira ikaba yaravugwaho ko izaba ihagije ku buryo yazatanga amashanyarazi mu gihe cy’imyaka 26 iri imbere.

Kubera ubuke bwa nyiramugengeri iboneka kugeza ubu idahagije, ubu haboneka iyatuma haboneka megawati 30.

- Advertisement -
Ni uruganda ruzafasha u Rwanda kongera umubare w’amashanyarazi rukoresha mu iterambere ryarwo.

Bivugwa ko kurwubaka byatwaye amadorali ya Amerika asaga miliyoni magana ane (400,000,000 $), ni ukuvuga arenga miliyari 400 Frw.

Abaturage bubatse uru ruganda bashima ko rwabahaye akazi, ako kazi gatuma bagira uko banoza imibereho yabo ku mushahara bagenerwaga.

Imibare ya REG igaragaza ko 77% bya nyiramugengeri yose u Rwanda rufite iri mu gishanga cy’Akanyaru n’icya Nyabarongo ariko kandi ikaba no mu kibaya bya Rwabusoro.

Iki  kibaya kuba ku mugezi w’Akanyaru hagati y’Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo n’aka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Hari urundi ruganda rutunganya nyarimugengeri ruba mu Karere ka Rusizi ahitwa Gishoma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version