Isuku Y’Umutwe W’Abana Niyo Biyemeje Gushoramo Imari

Mu Mujyi wa Kigali hari inzu ikorera abana bonyine isuku ku mutwe yitwa Nik Saloon. Yari isanzwe ikorera i Nyarutarama ariko abayiyobora bavuga ko muri Gashyantare, 2024 bazagurira imirimo mu Kagari ka Kabeza muri Kanombe ya Gasabo.

Aaron Mugabo ushinzwe ibikorwa mu kigo NK Holdings Ltd avuga ko muri Gashyantare, 2024 bazafungura ikindi cyumba cyo kwita ku bana muri Kabeza nk’uko icyo bari basanganywe muri Nyarutarama cyakoraga.

Bavuga ko bashinze iyo saloon kugira ngo bite ku bana babogoshe batabangamiye cyangwa ngo babangamirwe n’abantu bakuru.

Mugabo avuga ko no mu buryo busanzwe abana bagira umwihariko ugendanye ni uko ari abana.

Ati:“ Impamvu twahisemo kogosha abana gusa ni uko iyo abana bagiye ahantu hari abantu bakuru usanga barira, bari gukubagana,…mbese ntibisanzure. Kandi burya erega imashini zikora ku bana si kimwe n’imashini zogosha abantu bakuru. Kandi ikindi burya ibyo abana b’abakobwa bisukisha si ibyo bakuru babo cyangwa ba Nyina basuka.”

Abana b’abakobwa bagira ababitaho

Avuga ko muri Nik Saloon abana bogoshwa batuje kuko baba bicaye mu ntebe zibaha umutuzo,  abashaka gukina nabo bagahabwa ibyuma by’ikoranabuhanga birimo imikino ituma batarambirwa kuko ikinirwa kuri tablets.

Hari n’abiyogeshesha bicaye mu modoka z’ibikinisho.

Aaron avuga ko bahisemo kwagurira imikorere muri Kabeza mu rwego rwo kwegera abaturage bashobora kuva kure nka za Masaka, Kabuga n’ahandi.

Hagati aho, abo muri iyi salon  bavuga ko bagiye kwizihiza imyaka itatu bamaze bakora, muri ibyo bikorwa hakazabamo na tomboka izaha abantu amahirwe yo kogoshesha abana babo ku buntu, abandi bagatombora ibindi bitandukanye.

Igihembo nyamakuru ni imodoka y’igikinisho y’abana yo mu bwoko bwa Range Rover izatomborwa nyuma igahabwa umwana w’umunyamahirwe kurusha abandi.

Imodoka izatangwa taliki 12, Gashyantare, 2024, bikazabera Kabeza ahazamurikwa iyo salon nyirizina.

Iyi bazayitomborera Kabeza

Andi mafoto:

Abana bakorerwa imisatsi igasa neza
NIK Salon yari isanzwe ikorera i Nyarutarama
Baba bari mu byiciro by’imyaka itandukanye
Yashyize inyenyeri ya Dawidi mu musatsi we. Niyo iranga ibendera rya Israel
Bashyiriweho uburyo butuma bugoshwa batuje nta rwaserera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version