Gisagara: Muganga Arakekwaho Kwica Umwana W’Imyaka Umunani

Umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma byo mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’imyaka umunani yareraga.

Ganza Lyanne yari umwana w’imyaka umunani wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza.

Uwo mwana yarerwaga n’uwo muganga washatse Nyina nyuma yo kumureshya agata umugabo babanaga.

Se w’uwo mwana witwa Jean Bosco Uwimana yabwiye itangazamakuru ko Nyina w’umwana we yamwoherereje ubutumwa bugufi amubikira ko umwana yapfuye.

Undi yahise abwira abo mu muryango we ko agize ibyago ko agiye yo kureba.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko uwo mugabo yababwiye ati: “Bageze yo basanga urupfu rwe ntirusobanutse kuko bavugaga ko umwana yiyahuye, none umwana w’imyaka umunani yiyahura ate? Kuko abo nohereje banarebye ibimenyetso babona ntibifatika”.

Uwo mubyeyi avuga ko nubwo abavuga ko uwo mwana yiyahuje umwenda bifubika mu ijosi bita furari, kuri we ari ikinyoma kuko uburyo umwana yapfuyemo ubihuje ni uko uwamubonye ajya kujugunya imyanda ari uwo  muganga wakeka ko ari we wamuhotoye.

Uwo muganga avuga ko uwo mwana yinize agiye kujugunya imyanda ariko Se akavuga ko bitumvikana ukuntu umwana uba mu rugo rufite abakozi babiri ajya kujugunya imyanda hanyuma akiniga agapfa.

Uyu mubyeyi avuga ko urebye uko umwana we yapfuye, utabura gukeka ko yishwe anizwe.

Hagati aho uwo mubyeyi yatanze ikirego Ubugenzacyaha buta muri yombi ukekwa, akaba ari umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma muri Gisagara.

Nyina w’uriya mwana wapfuye yabyaranye na Uwimana  abana babiri kuko bamaranye imyaka icumi.

Avuga ko mbere y’uko uwahoze ari umugore we ajya kubana n’uwo muganga, yari umucungamutungo mu bitaro bya Nyanza.

Aho muganga ukekwaho kwica uriya mwana atangiriye kuyobora ibitaro bya Gakoma nibwo yatangiye kumureshya kugeza ubwo ataye Uwimana barabana aramusanga.

Niko amakuru avuga.

Icyakora Uwimana yabanaga nuwo mugore we batarasezeranye mu mategeko.

Muganga amaze kureshya uwo mugore baje no kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

N’ubwo muganga yakoreraga i Gisagara, urugo rwe n’uwo mugore ruri mu Mujyi wa Kigali ari naho uwo mwana yaguye.

Uwimana  avuga ko mu bihe bitandukanye yaregeye Urukiko arubwira ko afite impungenge ko abana be bazagira ikibazo.

Yabwiye UMUSEKE ati: “Njyewe nareze umugore wanjye ko nshaka abana banjye ngo mbarere ariko urukiko ntirwabihaye agaciro kugera naho umwana wanjye apfiriye mu maboko yabo”.

Urugo rwa muganga n’uwo mugore we ruba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, umurambo w’umwana wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe, ukekwa we afungiye kuri Station ya RIB i Karama.

Ifoto: Muganga ukekwaho  guhotora umwana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version