Kagame Ntashaka Inama Z’Urudaca Abayobozi Bakoresha

Perezida Paul Kagame yavuze ko bidakwiye ko abayobozi bahora mu nama z’urudaca kandi zikerereza abantu ntihavemo imyanzuro irambye.

Yabwiye Abaminisitiri bashya barahiriye inshingano ko mbere yo gukoresha inama bagombye kujya babanza bakareba niba koko zikwiye, bakagena igihe zitangirira n’igihe zirangirira kandi icyo gihe kigakurikizwa.

Avuga ko ibyo byatanga umusaruro kuruta guhora mu nama za hato na hato kandi inyinshi zitangira zikerereye.

Avuga ko hari n’abayobozi ajya ashaka ngo agire icyo ababaza bakamubwira ko bari mu nama ya mu gitondo yakongera kubashaka bwije nabwo bakamubwira ko bakiri mu nama akumirwa.

Yibaza igihe basohoreza inshingano zabo akakibura!

Agaya ibyo abantu bahoramo bya protocol.

Kagame kandi yibukije Abaminisitiri ko bakwiye guteza imbere imikoranire aho kugira ngo buri wese abe nyamwigendaho mu kazi.

Ati: “Ntabwo igihugu cyatera imbere gishingiye ku muntu umwe wakoze neza. Inzego zigomba gukorana, abantu bagomba gukorana”.

Agaya abantu ajya abaza niba bakoze ikintu bakamubwira ngo ‘bagize ngo’ runaka yagikoze.

Ati: “Kuki mutuzuzanya? Ni ukubera iki?”

Ikibabaje, nk’uko Kagame abivuga,  ni uko hari n’ubwo ibintu biba bihari, amafaranga ahari ariko ntibikoreshwe ngo bibyare umusaruro ahubwo ugasanga ibintu byari bukorwe mu  icyumweru bimaze ukwezi.

Kagame avuga ko ku rundi ruhande abantu badashobora gukora ibidashoboka kandi ngo ibyo sibyo abasaba.

Avuga kandi ko u Rwanda ruba rufite umurongo w’uburyo ibintu bikorwa ari wo politiki.

Asaba abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange kujya bakorana, bagakurikiza umurongo usanzweho.

Kagame yavuze ko hari bamwe mu batera u Rwanda  inkunga bajya barubaza impamvu batakoresheje amafaranga babahaye .

Abo bantu ngo babaza aho ibyo bemeranyije bigeze ngo babahe andi.

Ati: “Ubwo koko ibyo ni ibiki? Ko muri abantu bakuru cyangwa bato bagifite imbaraga, ibintu bipfira hehe?”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko kuba hari amafaranga n’amatsinda yo gukora ibintu nk’uko byagenwe ariko ntibikorwe ari ibintu bigayitse.

Uretse kunenga iyi mikorere idahwitse, Kagame avuga ko hari abatemera ko bashoboye imirimo runaka bakayikora byo kwigerezaho hanyuma bikazagaragara ko badashoboye.

Ati: “Hazagize abagira ubutwari bakemera ko imirimo runaka batayishoboye? Wavuze uti: Simbishoboye, simbishaka, aho kujya mu kintu kigakwama”.

Yaboneyeho kuvuga ko abantu batagarutse muri Guverinoma y’u Rwanda bitatewe n’uko badashoboye ahubwo bahinduriwe inshingano.

Avuga ko iyo hari abirukanywe, nabwo bitangazwa ku mugaragaro.

Kagame avuga ko ibyiza ari ukwisuzuma abantu bagakoresha ibyo bafite bagakora mu nyungu z’Abanyarwanda.

Yasabye abayobozi kujya bakura amasomo ku bantu babavuga ku mbuga nkoranyambaga, bakareba ibyo banengwa ku mbuga nkoranyambaga bakabikosora.

Ati: “Ikiri cyo bakuvuga kirebe utibereye ko ukagikora. Ikitari cyo bakuvuga kihorere ntikiguteshe umwanya”.

Avuga ko muri manda zatambutse hari byinshi abagize Guverinoma bakoze, akemeza ko ibiri imbere ari byo byinshi kandi bikwiye kuzakomeza kuzamuka mu bwinshi no mu bwiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version