Uzziel Yatangiye Inshingano Zo Kuyobora BK

Dr.Uzziel Ndagijimana wahoze ari Minisitiri w’imari n’igenamigambi yaraye atangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora Banki ya Kigali nyuma yo guhererekanya ububasha na Béatha Habyarimana.

Kuri uyu wa mbere, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha wasize Dr. Uzziel Ndagijimana atangiye inshingano nshya ku mugaragaro nk’Umuyobozi Mukuru wa BK Group.

Yasimbuye Béatha Uwamaliza Habyarimana yari amaze imyaka ibiri ayobora Ikigo BK Group.

Dr. Uzziel Ndagijimana yashimye ibyo ikigo agiye kuyobora cyagezeho avuga ko azakomeza muri uwo mujyo ariko akita cyane mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.

Azakorana n’abayobozi b’amashami atanu ya Banki ya Kigali ari yo Bank of Kigali Plc, BK Capital, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Foundation.

Yiminuje mu by’ubukungu akaba yarabanje kuba Minisitiri w’imari n’igenamigambi muri Guverinoma icyuye igihe.

Yagiye muri Guverinoma mu mwaka wa 2018.

Ubukungu yabuminurijemo muri Kaminuza ya Warsaw muri Poland.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version