Siborurema Jean de Dieu w’imyaka 35 wo mu Karere ka Gisagara aracyekwaho kwica umugore witwa Uwingeneye w’imyaka 24 agahita atoroka.
Byabaye mu gicuku cyo ku wa 21 rishyira 22 Mutarama 2024 saa saba (1:00am ),bibera mu Murenge wa Nyanza, Akagari ka Higiro, Umudugudu wa Ruvugizo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yabwiye itangazamakuru ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane aterwa n’ubusinzi.
Rutaburingoga avuga ko ukekwa ari gushakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.
Ati :“Babanaga mu makimbirane. Babagiriye inama kenshi ariko ikibazo cyari ubusinzi buri ku mpande zombi none birangiye amwishe. Kubera ko hari nijoro yahise acika, ariko aka kanya arimo arashakishwa kandi turizera ko azaboneka akazashyikirizwa ubutabera.”
Meya Rutaburingoga yasabye ko niba abantu batagize ibyo bumvikana, bakwiye gutandukana hakiri kare aho kuvutsa undi ubuzima.
Amakuru avuga ko bombi babanaga mu buryo bunyuranye n’amaegeko.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya kibilizi gukorerwa isuzuma.
Ifoto@UMUSEKE.RW