GISUPUSUPU Yafunzwe Akurikiranyweho Gufata Umwana

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwafunze Umugabo witwa NSENGIYUMVA FRANCOIS w’imyaka 44 uzwi nka GISUPUSUPU akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyaha cyo GUKORESHA UMWANA IMIRIMO IVUNANYE.

RIB ivuga ko yari yaramugize umukozi wo mu rugo.
Ibyo byaha ngo yabikoze tariki ya 18/06/2021 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Rubaya. Afungiye kuri station ya RIB ya Kiziguro.

Ngo yamaze kumenya ko byamenyekanye agumya kugenda yihishahisha aza gufatirwa Kiramuruzi.

Amategeko avuga ko GUSAMBANYA UMWANA bihanwa N’INGINGO YI 133 y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

- Advertisement -

Iyo GUSAMBANYA UMWANA BYAKOREWE KU MWANA URI MUNSI Y’IMYAKA CUMI N’INE (14) igifungo cya BURUNDU KIDASHOBORA kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyaha cyo GUKORESHA IMIRIMO Y’AGAHATO, UBUCAKARA CYANGWA INDI MIRIMO IFITANYE ISANO NA BYO gihanwa N’INGINGO YA 22 y’itegeko Nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

Iyo ICYAHA GIKOREWE UMWANA, UNDI MUNTU WESE UDAFITE UBUSHOBOZI BWO KWIRWANAHO NK’UMUGORE UTWITE CYANGWA UMUNTU UFITE UBUMUGA, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10,000,000 FRW ariko atarenze 15,000,000 FRW.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version