Uburayi Mu Bufatanye ‘Buhamye’ Bwo Kubaka Uruganda Rw’Inkingo Mu Rwanda

Umuryango w’ibihugu by’i Burayi waraye usinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano yo gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kubaka uruganda rukora inkingo.

Nicola Bellomo uhagarariye uriya muryango w’Abanyaburayi mu Rwanda yaraye ashyize umukono ku masezerano yemerera u Rwanda kuzabona inkunga ya Miliyari 3.6 Frw yo gushyira muri uriya mushinga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma yari ihagarariwe na Madamu Clare Akamanzi uyobora Ikigo cy’igihugu cy’iterambere akaba n’umwe mu bagize Guverinoma.

Nicola Bellomo uhagarariye uriya muryango w’Abanyaburayi mu Rwanda

Itangazo ryasohowe nyuma y’isinywa ryariya masezerano rivuga ko ariya mafaranga agenewe gufasha Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiti n’ibiribwa Rwanda Food and  Drugs Authority gukomeza akazi kacyo, akanafasha  Leta y’u Rwanda gukomeza urugendo rwo kwiyubakira uruganda rukora inkingo.

- Kwmamaza -

Ikindi gice cyariya mafaranga kizafasha mu iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Madamu Clare Akamanzi uyobora Ikigo cy’igihugu cy’iterambere akaba n’umwe mu bagize Guverinoma.

Komiseri mu Muryango w’ubumwe bw’Abanyaburayi ushinzwe iterambere mpuzamahanga, Jutta Urpilainen yavuze ko gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura ubushobozi bwarwo bwo gukora inkingo n’imiti ari ingenzi haba kuri rwo no kuri Afurika muri rusange.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yashimye inkunga u Rwanda rwatewe n’Abanyaburayi yo kurufasha gukora inkingo n’imiti byaryo kuko ngo bizafasha kuziba ‘icyuho cyaterwaga no kutagira uruganda nka ruriya haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.’

Inkingo zikorerwa muri Afurika kugeza ubu zingana na 1% by’inkingo zose zikorerwa ku isi.

Uruganda rukora inkingo nirurangira kubakwa mu Rwanda bizaruha uburyo bwo gukorana n’impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi mu guhanahana ubunararibonye mu kuzikora no kurinda ko zakwangirika.

Incamake ku mikorere y’inkingo

Urukingo rushobora gukorerwa mu byumba by’ubushakashatsi( laboratoires) cyangwa rukaba rushingije ku budahangarwa umubiri w’umuntu ukesha ibyo arya cyangwa anywa.

Inkingo zigomba kurindwa icyazihungabanya cyose

Urukingo rutuma umubiri w’umuntu ugira uburyo bwo kurwana n’udukoko(viruses, bacteria…)tuba dushaka kuwuca intege kugira ngo tuwuzahaze.

Umubiri ushobora guhangana n’utu dukoko ni ufite ubudahangarwa buhagije.

Ubudahangarwa bw’umubiri bugira imbaraga cyane cyane ku rubyiruko n’abantu bakuru ariko batarageza igihe cyo gusaza.

Uko umuntu akura, niko bwa budahangarwa kamere bucika intege, akaba yakwibasirwa n’indwara mu buryo bworoshye.

Abandi bantu bakunze kugira ubudahangarwa bworoheje ni abana bato cyane, abagore batwite n’abandi bantu bafite izindi ndwara zikomeye nka cancer, diabetes n’izindi.

Urukingo rutari urwo umuntu yatewe, aba ashobora kuruhabwa arunyoye cyangwa bakarumutera binyuze mu zuru.

Iyo zakorewe mu nganda, inkingo ziba zigomba kurindwa kuko zishobora  kwangirika bitewe n’ibintu byinshi birimo kubikwa ahantu hadafite ubukonje buhagije zikaba zakwangirika biturutse ku miterere y’ibinyabutabire bigize ubwoko runaka bw’urukingo.

Ikindi zigomba kurindwa ni umuriro.

Ikiruta ibi byose ariko ni uko zigomba kuba zikoranye ubuhanga bwemeranyijweho n’abahanga bagize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi kugira ngo rwemererwe gukoreshwa ku bantu.

Ubusanzwe inkingo zibanza kugeragerezwa ku nyamaswa cyane cyane imbeba.

Imbeba nizo zikunze gukorerwaho igeragezwa ry inkingo kuko burya ku isi imbeba zose zifitanye isano.

Isano imbeba zifitanye rishingiye ku maraso rituma uturemangingo fatizo twazo( ADN/DNA) dusa bityo kuzigeragerezaho urukingo bikoroha kuko bitanga ibisubizo bisa kandi bivanywe ‘ahantu hamwe.’

Nyuma yo kubona ko urukingo ruri mu igeragezwa rutanga ibisubizo byari byitezwe, nibwo abahanga batangira kureba ikiciro cy’abantu[b’abakorerabushake] bageragerezwaho urwo rukingo.

Nyuma y’igeragezwa urukingo rutangira guhabwa abantu

Igeragezwa ry’urukingo rikorwa byibura inshuro eshatu mbere y’uko rwemezwa n’abagize itsinda ribishinzwe ku rwego rw’Isi noneho rugakoreshwa ku bantu muri rusange.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version