Nyuma yo gusura abaturage ngo abakoreshe inama agasanga hari mbarwa, amakuru avuga ko Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Lambert Dushimimana yahise asaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi witwa Gaspard Ntakirutimana kwandika yegura.
Umuturage witwa Kanyandekwe yahaye Taarifa amakuru y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri-ni umunsi habaho inteko z’abaturage mu gihugu hose-Guverineri Dushimimana yageze ku Biro by’Umurenge wa Murundi mu gitondo ngo akoresheje inama y’abaturage.
Ati: “Nyakubahwa Guverineri yageze ku Murenge ahasanga abaturage bacye, abaza Gitifu impamvu habonetse abaturage bacye. Ntibyatinze, yamusabye kwandika ibaruwa yegura”.
Uwo muturage avuga ko iyo arebye, asanga Gitifu Ntakirutimana yarazize ko umuyobozi ‘mukuru’ kuri we yaje agasanga hari abaturage ‘babarirwa ku mitwe y’intoki’.
Abajijwe niba hari imyitwarire mibi Gitifu yari asanzwe azwiho, yasubije ko uwo mugabo ari muri bacye yakwemeza ko bitwaye neza kuva batangira imirimo.
Gaspard Ntakirutimana ni umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge abaturage bemeza ko yari indakemwa mu mico no mu myifatire.
Ari mu bayoboye imirenge itandukanye y’aka Karere kagizwe n’imirenge 13.
Taarifa Rwanda yahamagaye Ntakirutimana ngo agire icyo atangaza ku bivugwa ko yaba yazize ko abaturage batitabye Guverineri ariko telefoni ye igendanwa ntiyacamo.
Ubutumwa bwo kuri WhatsApp Taarifa Rwanda yageneye Guverineri Dushimimana bwo kumubaza niba koko yareguje Gitifu amuziza ko abaturage batitabiriye ntarabusubiza.
Icyo adusubiza turakigeza ku basomyi.
Amakuru kandi yemeza ko kuri uyu wa Gatatu taliki 30, Ukwakira, 2024 hatumijwe inama y’abayobozi bose mu Murenge wa Murundi- haba mu nzego z’ubuzima, politiki n’umutekano-iri bubere ku Biro by’Umurenge wa Murundi ikaza kuyoborwa na Guverineri Dushimimana.
Kuri uyu wa Kabiri abaturage ba Murundi baremera isoko mu Murenge wa Gashari ahitwa mu Birambo bituranye, bigashoboka ko abenshi mu baturage bari bariremye.
Ni isoko rikomeye kuko riremwa n’abaturage baje guhaha imyenda n’ibindi baturutse ku Buhanda mu Karere ka Ruhango.
Undi munsi iri soko rirema ni ku wa Gatanu kandi abaturage bo muri Ruhango ntibarirema kuko biganjemo Abadivantisiti baba bitegura isabato.
Iri soko kandi riremwa n’abaturage bava mu Mirenge y’Akarere ka Nyamagabe.
Undi muturage utashatse ko tumutangaza amazina avuga ko gukoresha inama y’abaturage mu masaha ya mu gitondo ari ikosa kuko abenshi baba bagiye guhinga kuko hari abatinze gutera imbuto.
Ubuso bw’Umurenge wa Murundi nabwo bushyirwa mu majwi ko butuma abantu bakererwa kwitabira inama zatumijwe mu gitondo.
Ibiro by’Umurenge wa Murundi biri mu Kagari ka Kareba.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yemereye RBA ko hari abakozi b’Umurenge wa Murundi basezeye ku kazi kabo, ariko ntiyabavuga umubare n’icyabateye gusezera.
Ku birebana n’ibibera mu Murenge wa Murundi, andi makuru avuga ko urimo ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu gihe gito gishize, muri Karongi haherutse kugaragazwa ikibazo cy’ihoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu Murenge wa Murundi.
Mbere y’uko bakorerwa iryo hohoterwa, amakuru avuga ko abarikorerwa babanza guhabwa ibisindisha.
IBUKA nta kintu irabitangazaho.