Ahagana saa yine z’ijoro kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu gice cy’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma uturanye n’Akarere ka Rubavu humvikanye ibisasu biremereye.
Abahatuye babwiye itangazamakuru ko ibyo bisasu byaraswaga hagati ya AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bakorana n’ingabo za DRC.
Ibice bya Keshero na Lac-Vert nibyo bivugwaho kwibasirwa n’iryo rasana.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangarije kuri radio ya DRC , ishami rya Goma, RTNC/Goma ko ibirindiro byabwo byatewe n’abo muri FARDC-Wazalendo-FDLR.
Radio Okapi ku rubuga rwayo yanditse ko abaturage bo mu gace byabereyemo baraye badasinziriye, icyakora ngo aho bukereye ubu haratuje.
Ntiharamenyekana umubare w’abaguye muri uko kurasana, gusa twabibutsa ko Umujyi wa Goma ucungwa n’abarwanyi ba M23 bawufashe mu mpera za Mutarama, 2025.
Ntawamenya niba iyo mirwano iri bukomeze, gusa hari impungenge ko abagize ihuriro rya Wazalendo-FDLR-FARDC bashobora gukomeza ibyo bitero mu rwego rwo kwisubiza ibice bikomeye M23 yigaruriye.
Ubutegetsi bwa Kinshasa buherutse gukuba gatatu umushahara w’abasirikare ndetse abari ku rugamba bo bemererwa ko ababo basigaye mu rugo bazishyurirwa ubwishingizi bw’ubuzima bakagira n’ibindi bahabwa by’agahimbazamusyi.
Imirwano kandi iravugwa mu gihe amahanga harimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika ari gukora uko ashoboye ngo intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihoshe.
Amerika ivuga ko ari ngombwa ko ihosha kugira ngo habeho ibikorwa by’iterambere ryungura Amerika na DRC ndetse n’u Rwanda nk’uko Umujyanama wa Donald Trump Massad Boulos aherutse kubitangariza i Kigali.