Abanyapolitiki b’inararibonye muri Afurika y’i Burengerazuba bashyizeho itsinda ryo kujya guhuza impande zitavuga rumwe muri Mali nyuma y’uko Perezida na Minisitiri w’Intebe bakuweho na Col Assimi Goita wari usanzwe ari Visi Perezida wa Repubulika.
Itsinda ryabo rizayoborwa na Bwana Goodluck Jonathan wigeze kuyobora Nigeria akaza gusimburwa na Muhamadu Buhari.
Rigizwe n’abayobozi mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’i Burengerazuba, The Economic Community of West African States (ECOWAS).
Aba banyapolitiki baraye bahuye na Colonel Assimi Goita ababwira ko yahisemo gukura bariya bagabo mu nshingano kubera ko bafataga ibyemezo batabyumvikanyeho kandi basangiye akazi ko kwita ku gihugu.
Avuga ko kimwe mu kibyerekana ari uko bashyizeho abagize Guverinoma nshya batamugishije inama.
Goïta yabashinje ko bashyizeho guverinoma nshya batamugishije inama, bagasimbuza Minisitiri w’ingabo Sadio Camara na Minisitiri w’umutekano Colonel Modibo Koné, bari mu itsinda ryahiritse ubutegetsi mu mwaka ushize.
Colonel Goïta ni we wari uyoboye ririya tsinda ryahiritse Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama 2020.
Uyu mugabo yashinje bariya bayobozi ko bananiwe kwigarurira icyizere cy’abaturage, ku buryo bamaze iminsi bigaragambya.
Mu itangazo rirerire aherutse gusohora , Goïta yavuze ko batamugishije inama ubwo bemeraga ubwegure bwa Guverinoma yariho ndetse Minisitiri w’Intebe agahabwa ububasha bwo guhita ashyiraho indi.
Kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe inama idasanzwe y’ibihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kugira ngo yige kuri kiriya kibazo.
Biteganyijwe ko u Bufaransa buri bugire icyo bubyanzuraho.