Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’ubwikorezi bukoresha indege iri kubera mu Rwanda, yagarutse ku itangizwa ryo gutwara abagenzi muri drones bwatangijwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.
Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo gutangiza inama ku iterambere ry’indege muri Afurika yatangaje ko Abanyarwanda bishimiye cyane uruhare mu gutangiza drones zitwara abantu kandi bazafatanya n’abandi mu guteza imbere iri koranabuhanga.
Uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa EHand nirwo, ku bufatanye n’u Rwanda, rwazanye izi ndege nto ariko zifite ikoranabuhanga rigeze bwa mubere muri Afurika.
Bazita ‘eVTOL’ zikaba zikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%, buri ndege ikaba ishobora kugenda ibilometero 30 irimo abantu babiri kandi ipakiye ibilo 620.
Batiri zayo zishobora kumara iminota 25 zikirimo amashanyarazi kandi ziri gukora.
Perezida Kagame avuga ko Afurika ishaka ko ishoramari mu bwikorezi bwo mu kirere ritezwa imbere rikagira uruhare rutaziguye mu majyambere arambye ry’uyu mugabane.
Yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’iterambere ry’ubukerarugendo bituma abagukora ingendo zo mu kirere muri Afurika nabo biyongera.
Mu mwaka wa 2044 abagenzi bakoresha indege biteganyijwe ko bazaba barageze kuri miliyoni 411 bavuye kuri miliyoni 180,1 bariho ubu[2025].
Bivuze ko hazakenerwa indege zo kubatwara, ibibuga zigwaho, ikoranabuhanga riziyobora, abazitwara n’ibindi.
Kagame ati: “Mu myaka izaza, abakoresha ingendo zo mu kirere ku Mugabane wacu bazikuba hafi kabiri. Ku rwego rw’umugabane hashyizwemo imbaraga nyinshi mu gufungura ikirere cyacu binyuze mu mishinga itandukanye.”
Yavuze ko Isoko rusange rya Afurika(Africa Continental Trade Area) na ryo rifite kandi rizagira uruhare mu kongera ubukungu bwa Afurika kandi ko u Rwanda rutazasigara inyuma.
Perezida Kagame yatangaje ko Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir na yo iri kwagura ibyerekezo, icyakora agaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere buhura n’imbogamizi zirimo izamuka ry’ikiguzi cy’imirimo ndetse n’ibikorwaremezo bike.
Ati “Bituma ubwikorezi bw’abantu n’imizigo bihenda. Ntabwo ingendo zikwiriye kuba iz’abakire gusa, ahubwo dukeneye gufatanya twese, ibigo, cyane cyane Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA) bigahabwa imbaraga kugira ngo hagerwe ku ntego y’ikirere kimwe ndetse n’ingendo zidaheza ku mugabane wacu.”
Inama iri kubera mu Rwanda yitabiriwe n’abantu 1600 bitabiriye inama, agaragaza icyizere cy’uko ibizavamo bizagira uruhare mu kubaka Afurika Abanyafurika bashaka ndetse ikwiriye kubayo.
Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA), Prosper Zo’o Minto’o na we yavuze ko Afurika ikeneye guteza imbere ibikoresho no kubakira ubushobozi abakora mu bwikorezi kugira ngo bajyane n’ikoranabuhanga.
Zo’o Minto’o yavuze ko bari gushaka ikoranabuhanga rishingiye ku byogajuru kugira ngo bateze imbere ubwikorezi butekanye ku rugero rwifuzwa.