Gucika Kw’Ibisiga Byitwa Inkongoro Bizashyira Afurika Mu Kaga

Kubera iki Afurika ari yo izashyirwa mu kaga n’icika ry’ibisiga byitwa inkongoro?

Impamvu ni uko ibi bisiga biba muri pariki z’Afurika aho bishinzwe kurya inyamaswa zapfuye. Mu magambo avunaguye, inkongoro ni inyamaswa zishinzwe isuku bityo gupfa kwazo bizatuma pariki nyinshi zuzura umwanda, amasazi yanduze abantu n’izindi nyamaswa.

Inkongoro nizo bita Vultures mu Cyongereza cyangwa Vautours mu Gifaransa.

Ni ibisiga bitunzwe no kurya inyama zaboze kandi biboneka muri Afurika gusa.

- Advertisement -

Ibi bisiga by’akataraboneka birugarijwe.

Akaga kabyo gashingiye ku ngingo imwe rukumbi: imiturire ya muntu.

Umugabane w’Afurika niwo wa mbere ku isi uri kugirwa umujyi kurusha indi yose ku isi.

Inkongoro iri kurya amayezi ya kimwe mu bikoko byapfiriye mu ishyamba( Ifoto@Charlie Hamilton James)

Ibi birumvikana kubera ko ahandi ho imijyi yahageze kera n’aho muri Afurika barayiharaye.

Ako gahararo niko gatuma ubonye amafaranga wese yubaka aho abonye, rimwe na rimwe akubaka mu bice byo mu byanya bikomye cyangwa bituranye nabyo kandi ibi ni ukototera ibinyabuzima birimo n’inkongoro.

Ikinyamakuru kitwa Nature Ecology& Evolution kivuga ko ibarura ryatangajwe n’abashakashatsi rivuga ko muri Afurika hasigaye inkongoro 22,000 gusa.

Inkongoro kandi zisanzwe zifite ububasha bwo kurya 70% by’inyama z’inyamaswa zaboze nyuma yo kuribwa n’intare, ingwe n’izindi ndyanyama zikazisigaza.

Inkongoro zigira umunwa wigondoye utyaye imbere ariko wagutse uko ugenda wegera ku maso yayo.

Ibi bituma ishobora gupfumura inyama y’imyamaswa yapfuye kandi ikayimira uko yaba ingana kose.

Mu kinyamakuru National Geographic handitswemo ko akaga inkongoro zihura nako zigasangiye na za kagoma, ibizu n’ibindi bisiga bihiga.

Kubera ko abantu batumye aho ibi bisiga biba haba ahantu hatatanye, abahanga bavuga ko bigorana ko ibyo bisiga byimanya( biva ku nshinga: kwimya) kugira ngo byororoke bityo gupfa kwabyo bigatuma bigenda birimbuka gahoro gahoro.

Ibi ni ibyemezwa n’umuhanga mu by’ibiguruka witwa Dr. Ian Newton ukomoka mu Bwongereza.

Newton avuga ko ibihitana ibisiga binini ari byinshi.

Birimo uburozi buhabwa ibyo bisiga ku bushake cyangwa mu buryo bw’impanuka, kubyicisha amashanyarazi, kubyirukana aho byabonaga inyama zo kurya n’ibindi.

Ikindi ni uko n’inyamaswa zicaga izindi ngo zizirye bityo ibisigazwa byazo bizabe ibiribwa by’inkongoro nazo ziri kwicwa ku bwinshi.

Ku ikubitiro izibasiwe ni intare.

Intare ni inyamaswa y’inkazi ariko y’ingirakamaro

Iyo intare zigabanutse cyangwa zishize muri pariki runaka biyitera ikibazo gikomeye.

Niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yazigaruye muri Pariki y’Akagera ubu zikaba ziri kororoka ku rugero rushimishije.

Inkongoro kandi zirya imbere, ibikeri, inzoka, ingunzu, ifuku n’izindi nyamaswa abahinzi bakunze kwita ibyonnyi.

Kubera ko inkongoro ziramba( zimara imyaka irenga 50) iyo zipfuye biragoye ko haboneka izindi zizaziba icyo cyuho cyane cyane ko muri iki gihe bizigora kubona ibyo zirya bihagije kandi bitanduye.

Ziba ari nyinshi kugira ngo zirya zihage kandi zisukure ahantu vuba( Ifoto@Frans Lanting)

Ibikorwa bya muntu nibyo bizamworeka!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version