DRC: Ishyaka Rya Tshisekedi Ryitandukanyije N’Abarifashije Mu Kwiyamamaza

Ishyaka L’Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UDPS) riri ku butegetsi kandi rikaba ari naryo Felix Tshisekedi abarizwamo ryatangaje ko ryitandukanyije n’abari bararyiyunzeho mu matora y’Abadepite n’Abajyanama ku rwego rwa za Provinces kubera ko baherutse gutangazwa na Komisiyo y’amatora ko hari aho bibye amajwi.

Ibyo kwiba amajwi byemejwe n’iriya Komisiyo nyuma yo gukora isesengura bisabwe na Kiliziya Gatulika, Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, Sosiyete sivile ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

UDPS yatangaje ko abo bantu bose bagize uruhare mu kwibwa kw’ayo majwi badakwiye gukomezanya nayo ndetse yasohoye n’urutonde rw’amazina yabo.

Urwo rutonde Radio Okapi dukesha iyi nkuru irarufite.

- Advertisement -

Abavugwaho iyo myitwarire ihabanye na Demukarasi, barimo n’uwitwa Sam Bokolombe, bavuga barengana.

Bokolombe we ararahira akirenga, akavuga ko yabera atigeze agira imyitwarire yo kunyuranya n’amategeko.

Ati: “ Imana niyo yonyine ibizi.”

Umugore witwa Colette Tshomba nawe avuga ko ibyo CENI yakoze ari byo yabwirijwe n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi kugira ngo bikize abantu babonaga ko bazabasaba imyanya n’ibindi bari bugenerwe n’amategeko iyo baza kwemererwa gukomezanya na UDPS.

Avuga ko mu gace yatorewemo ka Funa( muri Kinshasa) abantu be basanzwe bamuzi kandi batabura kumutora bityo ngo nta majwi yibye cyangwa ngo agire ikindi kibi akora mu byari bibujijwe na Komisiyo y’amatora, CENI.

Uwitwa Trymphon Kin-Kiey Mulumba w’i Masimanimba avuga ko yarenganye agasaba ko CENI yereka inkiko ibyo yashingiyeho ivuga ko yibye amajwi.

Avuga ko ako karengane gakwiye gucika.

Mu gihe abo bashinjwa kuba amajwi mu matora y’Abadepite n’Abajyanama ba za Provinces, ku rundi ruhande, abo ku ruhande rwa Tshisekedi nabo bashinjwa kumwibira amajwi bigatuma atorerwa kongera kuyobora DRC.

Iyi ni ingingo iri mu zishyushye muri Politiki ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu ntangiriro za Mutarama, 2024.

Ifoto: Umwe mu bayobozi ba UDPS@Radio Okapi/Ph Paul Matendo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version