Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gucukura Ibuye Rya Cobalt Nirwo Rupfu Rw’Abana Bakora Mu Birombe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubucuruzi Mpuzamahanga

Gucukura Ibuye Rya Cobalt Nirwo Rupfu Rw’Abana Bakora Mu Birombe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2021 8:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakorera imiryango iharanira uburenganzira bw’abana  bavuga ko ibirombe bicukurwamo ibuye ry’agaciro ryitwa Cobalt ari byo bigwamo abana benshi bagapfa.

Kubera ko bisa n’aho ibigo bicukura ririya buye bisa n’ibyinangiye bigahakana kutazarekeraho gukoresha abana buriya bucukuzi, muri iki gihe hari umugambi wo gukomanyiriza cobalt iva muri kiriya gihugu.

Ibi bizakorwa hagamijwe kureba uko byakwisubiraho bikorohereza abana.

Uyu ni umugambi watangijwe n’ikigo kiswe Fair Cobalt Alliance (FCA) kiyoborwa na Assheton Carter.

Avuga ko iyo urebye ibyasohotse muri raporo ya Amnesty  International yo muri 2016 yavugaga ku kaga abana bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahura nako mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane  Cobalt, ukareba uko bihagaze muri iki gihe, usanga  nta kintu kinini cyahindutse.

Ni raporo yiswe “This is what we die for: Human rights abuses in the Democratic Republic of the Congo power the global trade in cobalt”.

Bwana Assheton Carter avuga ko kuba nta cyahindutse cyane byatewe n’uko ibigo bikora ubucukuzi bwa ririya buye hamwe n’ibirigura bitigeze biha agaciro impuruza ya Amnesty International, bigakomeza kumva ko guha bariya bana akazi ari ukubagirira neza kubera imibereho mibi iri iwabo.

Igice kinini gicukurwamo ririya buye ni ahitwa Lualaba.

Abana bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakoreshwa imirimo yo gucukura cobalt, abenshi bakahasiga ubuzima

Icyaba ingirakamaro, ngo ni ugufasha abacukura ariya mabuye kubaho neza, abana babo bakabona ibyangombwa mu buzima bituma bakura neza bitabaye ngombwa ko ababyeyi babo( ku bakibafite) babohereza mu birombe gushakirayo amaramuko kandi ahubwo bahakura urupfu cyangwa ubumuga.

Abo muri iriya miryango kandi bagomba gufashwa kwiga, bagakura bafite ubumenyi buzatuma bahanga imirimo, aho kumva ko ‘umurimo ari ugucukura cobalt ibindi bikaba amahirwe.’

Ibi bisaba gukorana n’ibigo byatsindiye gucukura ririya buye kugira ngo ibikorwa byose bikorwe mu nyungu z’umukozi n’umuryango we.

Si ibigo bicukura gusa ahubwo hagomba n’ubufatanye bw’ibigo bigura Cobalt birimo :Tesla, Volvo Cars na Sono Motors( bikora imodoka zikoresha amashanyarazi) ibigo bikora intsinga nka  Fairphone, Signify na  Shift,  Glencore, Huayou Cobalt, China Molybdenum Co. (CMOC), ibikora batteries nka Amperex Technology n’ibindi.

 Cobalt:

Cobalt, ibuye riri mu mabuye afite akamaro mu nganda zikora iby’ikoranabuhanga

Ni ibuye rikozwe k’uburyo ridashobora gushyuha mu buryo bworoshye kandi rigafasha mu gukwirakwiza amashanyarazi. Ibi bituma riba ingirakamaro ku nganda zikora ibikoresho birimo indege, ibyogajuru, za batteries n’ibindi bikoresho by’ibanze mu ikoranabuhanga rigezweho.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite cobalt nyinshi hagakurikiraho u Burusiya.

Uko ibihugu birutanwa mu gucukurwamo cobalt
TAGGED:AmabuyeCobaltCongofeaturedGucukuraRepubulika
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Min Ngamije N’Umunyamerika Ufite Uruganda Rukora Imiti Basuye Kirehe
Next Article Ku Mubumbe Wa Mars Hari Ibiyaga Birenga 10
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?