Mu byo Taarifa yamenye bivugwa ko biri mubyo Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya akurikiranyweho ni imicungurire mibi y’amashyamba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 25, Nyakanga, 2024 nibwo inkuru y’uko hari ibyo uyu mugore wahoze ari Minisitiri w’umurimo akurikiranyweho yasakaye.
Hari nyuma y’uko ahagaritswe mu mirimo ye binyuze mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rwasowe na Minisitiri W’Intebe.
Amakuru Taarifa yamenye mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane avuga ko Mujawamariya ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri w’Ibidukikije.
Ngo ni ibyaha bifite aho bihuriye n’imicungire mibi y’imishinga y’amashyamba.
Hagati aho kandi dufite amakuru avuga ko hari iperereza riri gukorwa muri Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’ibigo biyishamikiye ho bifite aho bihuriye n’amashyamba muri rusange.
Mu bakorwaho iperereza harimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibidukijije witwa Patrick Karera.
Inkuru y’ikurwa ku nshingano ya Minisitiri Mujawamariya iri mu zivuzweho cyane kuri uyu wa Kane taliki 25 Nyakanga.
Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya ari mu bari bamaze igihe mu nshingano zitandukanye zo hejuru ku rwego rwo hejuru mu gihugu.
Yayoboye Minisiteri eshatu ni ukuvuga iy’uburezi, iy’ibidukijije n’umurimo n’abakozi ari nayo yari amaze iminsi ayoboye.