Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gufata Amahirwe Ni Ibanga Ryo Kugira Icyo Ugeraho-Umworozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Gufata Amahirwe Ni Ibanga Ryo Kugira Icyo Ugeraho-Umworozi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2024 2:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Niyoyita Peace ni rwiyemezamirimo wo mu Karere ka Bugesera akaba aherutse guhembwa nk’umugore wahize abandi mu kumurika ibikomoka ku bworozi mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi riherutse kubera ku Murindi. Agira abantu inama yo kudapfusha ubusa amahirwe yose kuko aza gake mu buzima.

Ku Murindi wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro haherutse kubera imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryitabiriwe n’abantu 420 barimo abo mu Rwanda no mu mahanga.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri niwe wari umushyitsi mukuru mu kurisoza, akaba yarashimye uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu kwitabira ubuhinzi n’ubworozi.

Niyoyita Peace ari mu bagore bamuritse ibyo bakoze mu bworozi aza no kubishimirwa nk’umugore wahize abandi mu kumurika ibintu by’indashyikirwa.

Asanzwe yororera ingurube zifite amaraso avuguruye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama.

Yabwiye Taarifa ko guhemberwa ko yahize abandi mu korora neza abikesha kudapfusha ubusa amahirwe yabonye no kumenya gukora ibintu kinyamwuga.

Ati: “Ikindi amahirwe ahari agenewe abagore sinyapfusha ubusa kuko nyashakisha nkayabyaza umusaruro mu gukomeza korora kinyamwuga”.

Avuga ko akora uko ashoboye agateza imbere abatuye aho akorera kugira ngo nabo bagerweho n’ibyiza bituruka ku mirimo y’amaboko ye.

Mubo afasha harimo abagore baturanye kugira ngo nabo babone icyororo bazamure urwego rw’imibereho yabo.

Abagore basabwa gukomeza kwihangira imirimo kugira ngo bagirire igihugu akamaro muri rusange

Afite isumiro( laboratwari) ripima ubuziranenge bw’intanga kugira ngo amatungo azitewe abe yitezweho icyororo kimeze neza.

Icyororo kivuye kuri izo ntanga gituma ingurube zari zisanzwe ari iza gakondo zizamura umusaruro.

Ingurube gakondo akenshi ziba zinanutse kuko zitabona ibiryo bizibyibushya.

Hari izimara umwaka zitaragira ibilo 50 bikumvikanisha ko ziba zibayeho nabi.

Inyinshi mu ntanga ikigo cya Niyoyita Peace gitera ingurube ni izituruka mu Burayi zitanga icyororo cy’ingurube zitwa Landrace, Piétrain, Duroc na Coumbrough.

Kuba zororoka vuba bituma uzoroye yunguka kandi zigahaza benshi.

Mu ijambo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Musafili yabwiye abari bamaze iminsi bamurika ibyo bagezeho mu buhinzi yababwiye ko Guverinoma y’u Rwanda izabafasha mu gushyiraho Banki y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ni banki yitezweho guha inguzanyo abashaka gushora mu buhinzi cyangwa ubworozi hagamijwe kuzamura umusaruro ubikomokaho.

Mu imurikabikorwa rya 17 ry’ibifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi riherutse kubera ku Murindi herekanywe n’inyambo zisanzwe ari inka zizwiho ubwiza butangaje.

TAGGED:BankiIngurubeInkaInyamboUbworozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article APR BBC Yatwaye Igikombe Cy’Igihugu Cya Shampiyona Ya Basket
Next Article Ashima Ko Ikigo Cali Fitness Yashinze Kigira Uruhare Ku Buzima Bw’Abakigana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?