Guhabwa Serivisi Nziza Bijyane No Kunyurwa N’Ibyemezo By’Inzego-RIB Ibwira Abaturage

Abagize itsinda ry’abagenzacyaha babwiye bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga ko n’ubwo bakwiye[abo baturage] guhabwa serivisi nziza ariko n’abo bagomba kujya bemera ibyemezo by’inzego ku bibazo ziba zacyemuye mu bushobozi zihabwa n’amategeko.

Byagurutsweho mu bukangurambaga buri gukorwa  n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bugamije kwegereza abaturage serivisi z’uru rwego.

Umugenzuzi mu Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Mbabazi Modeste yavuze ko bidakwiye ko umuturage apfukiranwa ngo yimwe serivisi nziza kuko akenshi abazimwima babikora bagamije kumunaniza kugira ngo agire icyo yibwira.

Uko kwibwiriza biba bivuze ko ushaka serivisi atanga ruswa bitabaye ngombwa ko hari iyimusaba mu buryo bweruye.

- Advertisement -

Ati: “ Byaba bibabaje kubona umuturage asiragira ku Biro by’umuyobozi yaka serivisi kandi yagombye kuyihabwa mu buryo bworoshye kandi biratinda  bikarangira anayitanzeho ruswa.”

Ku rundi ruhande ariko, Mbabazi asaba abaturage kujya banyurwa na serivisi bahabwa kandi bakubaha ibyemezo byafashwe n’inzego zibifitiye ububasha zihabwa n’amategeko.

Yabwiye abaturage bari benshi baje kumva ubutumwa bwa RIB ati: “Abaturage namwe mugomba kugira umuco wo kunyurwa kandi mukubaha ibyemezo by’inzego ntimutsimbarare k’ukuntu mwumva ibintu gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacquéline avuga  ko mu kwezi kwahariwe imiyiborere myiza hakwiye gukorwa ibishoboka hakumvikana ihame ryo gutanga serivise nziza mu baturage.

Avuga ko iryo hame ari iryo kuzibukira ruswa.

Kayitare Jacquéline nawe asaba abaturage kuzirikana ko abayobozi muri rusange batabereyeho kubagora ahubwo babereyeho kubaha serivisi nziza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacquéline

Nawe yabasabye kumva inshingano zabo no kumvira ubuyobozi bishyiriyeho.

Kuba RIB yagiye gutanga ubutumwa bukangurira abaturage n’abayobozi ba Muhanga kuzibukira ibya ruswa, bifite ishingiro, kuko ni hamwe mu hantu havuzwe ruswa kandi mu madosiye akomeye.

Ingero zirahari!

Abaturage b’i Muhanga babwiye abakozi ba RIB ko bagiye kujya bumva kandi bumvire ibyemezo byafashwe n’ubuyobozi bishyiriyeho, ariko nanone bavuga ko hari impungenge z’uko bamwe mu bayobozi bitwaza ko bafite ubwo bushobozi bakarenganya abaturage.

Ubukangurambaga bwa RIB bugeze mu Ntara y’Amajyepfo nyuma y’uko bukorewe mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’i Burengerazuba.

Kandi buracyakomeje.

Ubuyobozi bw’uru rwego buvuga ko buriya bukangurambaga bukorwa mu rwego rwo kubwira abaturage ibibi by’ibyaha, ibyaha ibyo ari byo n’uburyo byakwirindwa.

Banibutswa ko bakwiye kwirinda guhishira ibyaha kuko uwabikoze abihanirwa  kandi ko bigira ingaruka ku baturage muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version