Guhembwa Make Biri Mu Bidindiza Ubucuruzi Bw’Amabuye Y’Agaciro

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gazi bwemeza ko umushahara muto uri mubitera abakozi kukavamo, bigatubya umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye by’agaciro.

Uwase Alice ubwo yasobanuriraga Abadepite ba PAC iby’ibibazo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze mu kigo ayoboye, yasobanuye ko mu byateye kutubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari wa Leta harimo no kudatindana abakozi kubera guhembwa amafaranga make.

Umwe mu bakozi ba RMB avuga ko amakosa yagaragaye ku ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta bifite ahantu hanini bihuriye n’uko bahora binjiza abakozi bashya.

Abo nabo iyo bahageze, ntibahatinda ahubwo bahitamo kwigira gukorera abikorera kuko bo batanga agatubutse.

Usanga umukozi ukorera ba rwiyemezamirimo akorera amafaranga yikubye inshuro zirindwi ayukorerera Rwanda Mining Board.

Urugero rwatanzwe ni urw’uko umukozi w’impuguke mu bumenyi bw’ubutaka (géologue) ukora muri RMB ahembwa Frw 372,000 mu gihe umukozi nk’uyu ukorera abikorera ahembwa hagati ya miliyoni Fr 1,5 na miliyoni Frw 2.

Alice Uwase

Kubera ibyo, ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bugiye kunoza imbonerahamwe y’imirimo, hanashakwa uko hakemurwa ikibazo cy’abakozi batahatinda.

PAC yagaragarije RMB ko hari ikinyuranyo cya miliyoni Frw 59 mu masoko batanze ugereranyije n’ibigaragara mu mpapuro z’amasoko batanze.

Nk’uko byatangajwe n’Umugenzuzi w’imari, iki kigo ntikigaragaza mu bitabo by’imari amafaranga ya serivisi gitanga.

Gifite icyuho mu bikoresho bya laboratwari bigifasha gupima amabuye y’agaciro kuko kugeza ubu ngo iyo labo ikora ku gipimo cya 30%.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Alice Uwase, yemeye amakosa iki kigo cyakoze, gusa ngo amenshi bamaze kuyakosora.

Ku kinyuranyo cya miliyoni Frw 59 kigaragara mu masoko yatanzwe, Uwase yabwiye Abadepite ko cyaturutse ku burangare bwabaye mu isoko batanze, bakibagirwa gushyiramo amafaranga y’ubwikorezi, ubwishingizi n’imisoro, yizeza ko ubwo burangare butazongera.

Kubya laboratwari, Uwase yavuze ko muri Kanama 2026, ibikoresho byose bizaba byamaze kuyigeramo ku buryo uko kwezi kuzarangira ikora ku gipimo nibura cya 50%.

Avuga ko iyo laboratwari iri mu bibahangayikishije cyane kuko serivisi zo gupima amabuye “zikorwa n’abikorera RMB idafiteho ubushobozi,” bityo bakaba basanga bibateza igihombo.

Ikindi kibazo Komisiyo yabagaragarije ko gihangayikishije ni icy’ibisimu bicukurwamo amabuye y’agaciro bagasiga batabitabye, bikangiza ibidukikije.

Ikindi kibazo ni uko hari utugari 100 basanze dukorerwamo ubucukuzi butemewe, bikaba intandaro y’ibyo bisimu bidasibye no gutikira k’umutungo wa Leta.

Uwase Alice yemera ko hari ibisimu 24 bibahangayikishije kandi ngo bandikiye abahakoreraga ngo babisibe gusa ngo abagera kuri 15 ntibarasubiza.

Ati: “Ariko ibyo bigo bitasasubiza ni kompanyi z’abanyamahanga bagiye bacukura barangiza bakigendera, ubu tukaba tudafite n’aho tubakura.”

Yavuze ko bafashe ingamba zirimo n’ibihano ku buryo izo kompanyi zakoze amakoza zashyirwa kuri lisite y’umukara ntizizongere kwemererwa gupiganirwa amasoko.

Bashyizeho kandi ko kompanyi z’abanyamahanga zishaka kuza gucukura amabuye mu Rwanda zigomba kuba zifite konti mu Rwanda, kandi kompanyi yo mu rwego rwo hagati (medium) ikaba igomba kujya iba ifiteho nibura miliyoni $2 naho inini ikagira miliyoni $5.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *