Perezida wa Guinea Bissau yatangarije BBC ko amasasu aherutse kuvugira mu murwa mukuru yari ay’abantu bashakaga guhirika ubutegetsi ariko biranga.
Byabaye ku wa Gatanu ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku bidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindafurikire y’ikirere yaberaga i Dubai.
Perezida Umaro Sissoco Embaló yabwiye BBC ko ababikoze bazahura n’akaga.
Kugeza ubu hari umusirikare wafashwe, akaba akekwa kuyobora agatsiko k’abasirikare bashakaga kubohoza umwe mu bayobozi ufunzwe.
Abasirikare barinda Umukuru w’igihugu bafashe abasirikare barashe ariya masasu, babafata batarisuganya ngo basubire mu bigo byabo.
Abaminisitiri babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kuba ibyitso.
Abo ni Minisitiri w’imari witwa Souleiman Seidi n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri witwa António Monteiro.
Abo bagabo kandi bari bamaze igihe bakurikiranyweho gukura miliyoni $10 (angana na miliyoni £8) mu kigega cya Leta.
Guinea-Bissau imaze igihe ivugwamo abantu bashaka guhirika ubutegetsi ariko imigambi yabo igapfuba.
Muri Gashyantare 2022 Perezida Embaló yatangaje ko nabwo hari abashatse kumuhirika birapfuba.
Amasasu yamaze amasaha ane avuga ahitana abantu 11.
Ubuyobozi bwatangaje ko ayo masasu yari ay’abacuruza ibiyobyabwenge bari bahanganye n’abashinzwe umutekano.
Guinea-Bissau yabonye ubwigenge mu mwaka wa 1974 ibwatse Portugal yari yarakolonije.
Ifoto: Perezida Embalo