u Rwanda Rwasohoye Inkoranya Y’Ururimi Rw’Amarenga

Guverinoma y’u Rwanda yaraye imuritse inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuganira n’abo baka serivisi.

Yamuritswe ubwo hizihizwa Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wabereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ni inkoranyamagambo nshya irimo ibimenyetso 2000, aho kuba 900 nk’uko inkoranya ya mbere yakozwe mu 2009 yari imeze.

Usibye igice cy’ibimenyetso bishushanyije, ifite amagambo yanditse mu Kinyarwanda no mu Cyongereza.

- Advertisement -

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko bafata umwanzuro wo gukora inkoranyamagambo y’amarenga kuko hari imbogamizi z’uko abantu bagorwaga no kwigisha amarenga nyarwanda by’umwihariko mu mashuri.

Avuga ko basanze ari ngombwa ko bategura inkoranyamagambo y’amarenga nyarwanda kuko ururimi rwose rushingira ku muco.

Ndayisaba avuga ko mu mwaka wa  2015 ari bwo batangiye gukora inkoranyamagambo y’uririmi rw’amarenga nyarwanda.

Avuga ko impamvu yo gutinda kujya gusohora iriya nkoranyamagambo ari uko haburaga abafite ubumenyi mu marenga byo kuyikora no kuyinonosora.

Ati “ Haburaga ubumenyi. Mu gihugu ntawari ufite ubwo bumenyi. Twagiye Uganda araza akora igice biramunanira, dushaka umunyamerika nawe biramunanira, bwa nyuma tuza kubona uwafashije n’ibindi bihugu, niwe wadufashije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko hagiye kurebwa uko iyo nkoranya yashyirwa kuri murandasi   ku buryo byakoroha kuyisakaza, abantu bakarushaho kumenya  ururimi rw’amarenga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko iyo nkoranyamagambo  yakozwe kugira ngo ikureho inzitizi ku bafite ubumuga mu kugira uruhare mu buzima bw’igihugu.

Ati:“Kiriya gitabo twagikoze mu rwego rwo gukuraho inzitizi zibuzaga abantu bafite ubumuga kugira uruhare mu buzima bw’igihugu. Impamvu kiriya gitabo gihari ni uko inyandiko y’amarenga ari uburyo bwo kugira ngo abantu babashe kuvugana, nimuhura n’umuntu udafite ubushobozi bwo kuvuga, nagira icyo akwereka umenye icyo avuze.”

Mu  mwaka wa 2014, Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) n’Urugaga rw’igihugu rw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) batangiye umushinga wo kwandika inkoranyamagambo yuzuye y’ururimi rw’amarenga kuri ubu iri kurangira.

Uyu munsi mpuzamahanga w’antu bafite ubumuga wabanjirijwe n’Icyumweru cyo kuzirikana abafite ubumuga.

Muri icyo gihe hatanzwe inkoni zera z’abafite ubumuga bwo kutabona n’ibikoresho bitandukanye by’abantu bafite ubumuga ariko hanarebwa ahari ibibuga by’imipira ko byubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version