Perezida wa Guinné, Alpha Condé ashinja Sénégal guhungabanya umutekano w’igihugu cye. Mu kiganiro aherutse guha Jeune Afrique uyu mugabo uherutse kongera kuyobora kiriya gihugu yavuze ko amakuru ahabwa n’inzego ze z’umutekano yerekana ko ibitero byose cyangwa imigambi yo guhungabanya ubusugire bw’igihugu cye bitegurirwa muri Sénégal ya Macky Sall.
Umunyamakuru wa Jeune Afrique yamubajije impamvu aherutse gufunga umupaka umuhuza na Sénégal, amubaza niba atabona ko ari uguhima abaturage be bari basanzwe bagenderana n’abaturanyi babo, asobanura icyabimuteye.
Condé yagize ati: “ Erega ibi biri kuba si ubwa mbere bibaye kuko no mu gihe iki gihugu cyategekwaga na Sékou Touré n’aho Senegal igategekwa Sénghor nabwo byarabaye. Ibintu byose bigamije guhungabanya igihugu cyacu bicurirwa i Dakar.”
Avuga ko ubwo yabiganirizagaho mugenzi we uyobora Sénégal witwa Macky Sall uyu yamubwiye ko ‘nta mwanzi wamutera aturutse iwe’
Condé avuga ko yasabye Sall ko hashyirwaho itsinda ibihugu byombi bihuriyeho kugira ngo rijye rigenzura niba nta bantu bava muri Senegal bakinjira bitemewe n’amategeko muri Guinée ariko undi ntiyabiha uburemere.
Avuga ko amaze kubona ko nta gaciro abihaye, yafashe umwanzuro wo kuganira na Minisitiri we ushinzwe ingabo, amusaba gufata izindi ngamba.
Alpha Condé avuga ko igihe cyose azasuzuma agasanga ibintu byaragiye mu buryo, abaturage be batekanye nta rwaserera ituruka muri Sénégal azafungura umupaka igihugu cye gisangiye na Sénégal.