Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gukingira COVID-19 Bikomereje Mu Bamotari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Gukingira COVID-19 Bikomereje Mu Bamotari

Last updated: 09 March 2021 11:27 am
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukingira COVID-19 mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa kuzahazwa n’icyo cyorezo, ubu hagezweho imfungwa, abagororwa n’abamotari.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kwakira inkingo 240.000 zo mu bwoko bwa AstraZeneca/Oxford n’izindi 102.960 za Pfizer/BioNTech, zaje kwiyongeraho inkingo 50.000 rwahawe n’u Buhinde.

Mu minsi ine ishize hamaze gukingirwa abaturarwanda 208.677.

Mu byiciro bikomeje gukingirwa, kuva kuri uyu wa Kabiri muri Gereza ya Nyarugenge hatangiye gutangwa urukingo rwa COVID-19 ku mfungwa n’abagororwa, ku ikubitiro hakingirwa abarengeje imyaka 60 n’abafite indwara zidakira.

Mu bakingirwa kandi harimo abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, batangiye gukingirwa mu gikorwa kibera i Gikondo ahakunze kubera imurikagurisha.

Mu bahawe inkingo kandi harimo abakozi b’Ikigo cy’u Rwanda cy’indege, RwandAir, bo bakingiwe kuri uyu wa Mbere.

Leta ifite intego yo gukingira abaturarwanda 30% mbere y’uko uyu mwaka urangira na 60% mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Intego ni ugukingira miliyoni 7.8 kugeza mu mpera z’umwaka wa 2022.

Abamotari barimo gukingirwa COVID-19
Moto babaye baziparitse bajya gushaka urukingo
Muri gereza naho ibikorwa by’ikingira birakomeje
RwandAir yakingiye abakozi bayo

TAGGED:COVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Yongeye Gutabara Aho Rukomeye Muri Sudan Y’Epfo
Next Article Uwayoboraga Urwego Rw’Iperereza Ku Bwa Kabila Yahamagajwe n’Ubushinjacyaha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?