Igiciro Cy’Akagunguru Ka Lisansi Ku Isoko Mpuzamahanga Cyongeye Kugera Ku $100

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Ibiciro bya peteroli byongeye kugera ku $100 ku kagunguru bwa mbere kuva muri Gicurasi, bitewe n’uko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ikomeje gukaza umurego.

Akagunguru ka lisansi itayunguruye ifatwa nk’igipimo mpuzamahanga cy’ibiciro bya peteroli, kazamutseho 6% kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi myinshi bitewe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakajije ibitero bya gisirikare kuri Iran.

Ibiciro byazamutse cyane nyuma y’uko umutwe w’aba-Houthi bo muri Yemen ugabye ibitero ku bwato butwara peteroli mu Nyanja Itukura (Red Sea), ibintu byashyize mu kaga imwe mu nzira z’ingenzi zo kohereza peteroli hanze, cyane cyane ituruka muri Arabiya Sawudite.

Aha niho Arabiya Sawudite yacishaga ibikomoka kuri petelori nyuma y’uko Iran ifunze umuhora wa Hormuz usanzwe ucamo 20% by’ibikomoka kuri petelori isi ikenera.

Aho Aba Houthis bafunze haca 15% by’ibyo bicuruzwa bifatiye runini ubukungu bw’isi.

Hagati aho kandi n’ibiciro bya gazi na byo bimaze ukwezi buzamuka buhoro buhoro.

Abasesenguzi bavuga ko intambara mu Burasirazuba bwo Hagati nikomeza ishobora kongera kuzamura ibiciro ku rwego rw’isi, bityo ibihugu byinshi birimo u Bwongereza na Amerika bikongera guhura n’izamuka ry’ibiciro (inflation), rikazagira ingaruka ku buzima bw’abaguzi haba muri ibyo bihugu n’ahandi ku isi.

Iyo ibiciro bya peteroli bizamutse, akenshi na lisansi na mazutu bihita bihenda.

Uretse abatwara ibinyabiziga bahita babona ko ibintu byakomeye, n’ingo zishobora guhura n’izamuka ry’ibiciro by’ibindi bicuruzwa nk’ibiribwa, kuko ibigo by’ubucuruzi bikunda kongera ibiciro mu rwego rwo kwishyura amafaranga menshi y’ubwikorezi.

Mu mezi ashize, izamuka ry’ibiciro ryari ryaragabanutse.

Nk’urugero, mu Bwongereza ryageze kuri 2.6% kugeza muri Kamena, kuko n’ibiciro bya lisansi na mazutu byari byaragabanutse.

Icyakora, impuguke zivuga ko ibyo bishobora kutamara igihe kirekire niba intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ikomeje gukaza umurego.

Imibare mishya yasohotse ku wa Kane igaragaza ko mu Bwongereza igiciro cya lisansi cyazamutseho ibiceri 5 kuri litiro kuva mu ntangiriro za Nyakanga, kigera hafi kuri £1.56 kuri litiro.

Mazutu yo iri kugurishwa ku mpuzandengo ya £1.72 kuri litiro, nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe RAC.

Muri Amerika na ho, impuzandengo y’igiciro cya lisansi yongeye kurenga $4 ku kagunguru, ivuye ku $3.92 yariho ukwezi gushize, nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe AAA riharanira inyungu z’abatwara ibinyabiziga.

Iyo ibintu bigeze kuri uru rwego, bigira ingaruka ziremereye kurushaho ku bihugu bikennye, bidafite aho bicukura ibikomoka kuri petelori cyangwa gazi kandi bidakora ku nyanja.

Muri byo, harimo n’u Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *