Gukomeza Amagufa Birenze Gufata Vitamini D Gusa

Abantu benshi bazi kandi bemera ko gufata ibiribwa cyangwa ibinyobwa bikize kuri Vitamini D ari byo bituma amagufa yabo akomera kandi koko nibyo. Nibyo kuko iyi vitamini ifasha umubiri gukurura, kubika no kubyaza umusaruro imyunyungugu ya calcium ifasha amagufa gukomera.

N’ubwo ari uko bimeze, ku rundi ruhande, hari ubushakashatsi bwerekanye ko gufata n’izindi vitamini nabyo bifasha.

Izo vitamini ni ingenzi kubera ko iyo zikoranye na Vitamini D bituma amagufa akomera, agashobora guhangana n’imvune n’izindi ndwara ziyibasira mu myaka muntu aba amaze gusaza zirimo iyitwa osteoporosis.

Ubushakashatsi twakomojeho haruguru bugaragaza ko muri vitamini zifasha umuntu kugira amagufa akomeye harimo A, B, C, E  na K.

- Advertisement -

Umwarimu wo mu kigo kigisha imiterere ya muntu witwa Bess Dawson- Hughes avuga ko aho ubushakashatsi bwabo babugejeje, basanze vitamini zimwe zitihariye akamaro ku magufa ahubwo ko imikoranire ya vitamini zitandukanye ari yo igira akamaro “kurushaho”.

Bess yigisha muri Kaminuza ya Tufts iri muri Massachusetts, Boston.

Mu bushakashatsi bwabo, abahanga basanze abantu bukunda kurya cyangwa kunywa ibintu byakorewe mu nganda ngo barashaka ko vitamini zikomeza amagufa ziyongera mu mubiri bityo agakomera, baba bibeshya.

Bavuga ko gukoresha vitamini zirenze izo umubiri ukeneye ngo ukore ibyo amagufa akeneye ngo akure kandi akomere mu kigero nyacyo, mu by’ukuri ari ukwihendeshereza ubusa no kwiyangiriza.

Niyo mpamvu abaganga bavuga ko umuntu udafite ikibazo gikomeye cy’amagufa yoroshye kandi wapimwe n’abaganga, atari akwiye gukoresha vitamini zo mu nganda ahubwo akwiye kurya cyangwa kunywa vitamini ziva mu bintu kamere.

Mu nama abahanga mu mirire baha abantu bafuza ko amagufa yabo akomera, harimo no kurya cyangwa kunywa ibikungahaye kuri vitamini A iboneka muri karoti, amata arimo na za yogurt, imbuto bita umutima w’mpyizi( cantaloupe), amaronji, imboga z’icyatsi n’ibindi.

Iyi vitamini izwiho gutuma igice cyo hejuru cy’igufa gikomera kandi ryavunika kikirema vuba.

Vitamini B: Iyi B ariko ikwiye kuba iri mu bwoko cyane cyane bwa B6, B9 na B12.

Izi ziboneka cyane cyane mu mafi yitswa salmon, inyama z’inka, amavuta y’inka n’ibindi.

Kugira ngo amagufa akomere bisaba ko umuntu arya cyangwa anywa ibintu bikize kuri vitamini zikize ku mwunyungugu bita collagen.

Collagen ni yo shingiro ry’imikomerere y’igufa no kuramba kwaryo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo vitamini B6 ibaye nke mu mirire no mu minywere ya muntu cyane cyane akiri umwana, bituma amagufa ye akura adakomeye bihagije bityo akaba yakwibasirwa n’uburwayi hakiri kare cyangwa se bigatangira atarakura cyane.

Abantu bakunze kwibasirwa n’ikibazo cy’amagufa ni abagore bageze mu gihe cyo gucura.

Vitamini C nayo bivugwa ari ingenzi mu gufasha amagufa kwihagararaho mu bibazo.

Ikunze kugaragara mu nkeri, inyanya, urusenda n’ibindi.

Abavuga ko izi vitamini ari ingenzi babishingira ku bushakashatsi bakoreye ku bantu 20,000 bahawe ziriya vitamini kandi ibipimo byagaragaje ko ibyago byabo byo kuvunika byagabanutse kuri 34%.

Indi vitamini y’ingenzi mu kurinda ko amagufa avunika bya hato na hato ni vitamin E, iyo ikaboneka cyane cyane mu mashaza, ibihwagari, imboga bita Spanish ndetse n’insenda zitukura.

Vitamini K nayo ni ingenzi mu kurinda amagufa ya muntu, igakunda kuboneka muri soya, muri avoka no mu mboga nyarwatsi.

Kurya imvange ni ingenzi

Kugira ngo umubiri ukomere muri rusange kandi ube urinzwe, ni ngombwa ko abantu barya indyo yuzuye kandi igizwe n’amoko menshi y’ibiribwa.

Nubwo abantu bashobora kubura ubwoko runaka bw’ibiribwa buzwiho gukungahara ku ntungamubiri runaka, ni ngombwa kumenya aho bakura ibindi biribwa byabisimbura cyangwa bikunganira ibihari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version