Gukorana Na Banki Ntibikwiye Kuba Serivisi z’Abifite Gusa – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe kongerwa ishoramari mu ikoranabuhanga rishya mu mikorere y’amabanki, kugira ngo zirusheho kugeza kuri benshi serivisi z’imari, aho kuba gusa serivisi z’abifite. 

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ngarukamwaka ya 14 yiga ku mabanki n’imari muri Afurika, yateguwe n’ihuriro ry’amabanki yo muri Nigeria, Chartered Institute of Bankers of Nigeria.

Yabagejejeho ijambo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyijwe inzego zose z’ubukungu, ariko kinatanga umwanya ku mabanki ngo abashe kurangaza imbere ukwihagararaho k’ubukungu bwa Afurika binyuze mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’abaturage.

- Advertisement -

Yavuze ko nubwo urwego rw’amabanki narwo rwahuye n’ingaruka, serivisi z’imari ari zo moteri y’iterambere ry’ibikorwa by’abikorera, binyuze mu gutanga amafaranga akenewe mu bikorwa bitandukanye.

Yakomeje ati “Mu by’ukuri, Afurika ifite amikoro yo gutera inkunga ubukungu bwayo bwite no kugabanya gushingira ku bushobozi buturuka ahandi. Kugira ngo ikomeze guhagarara neza, hakenewe ko ikoranabuhanga rishya rikomeza gushyirwa muri serivisi z’amabanki kugira ngo serivisi z’imari zirusheho kugera ku bantu benshi. Gukorana na banki ntibikwiye kuba serivisi z’abifite gusa.”

Imibare iheruka ya Banki y’Isi igaragaza ko abantu bakuru bagera muri 65% muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara badakorana n’amabanki.

Igice kinini cya serivisi z’imari muri iki gice cya Afurika kigizwe na serivisi z’imari abantu babonera kuri telefoni, ibimenyerewe nka mobile money.

Perezida Kagame yavuze ko isoko rusange rya Afurika ritegerejweho andi mahirwe ku bucuruzi n’ishoramari, ari nayo mahirwe ku rwego rw’amabanki.

Yavuze ko banki zifite ibikorwa hirya no hino muri Afurika zishobora kurangaza imbere urwo rugendo rwo gushimangira ukwishyira hamwe kwa Afurika.

Urugero nka Access Bank Plc na Ecobank zo muri Nigeria, zimaze kwagura amashami mu bihugu byinshi birimo u Rwanda.

Perezida kagame yakomeje ati “Urwego rw’amabanki, rwumva akamaro ko kwihesha agaciro no gutanga serivisi nziza kurusha izindi nzego. Urwego rw’amabanki rwubakiye ku cyizere. Tubitezeho kuba intangarugero muri urwo rwego.”

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yavuze ko za guverinoma na zo zitezweho uruhare mu gushimangira ko habaho uburyo bworohereza amabanki gukora neza no kurinda inyungu zaba iz’abanyamigabane cyangwa abakiliya, no gutanga urubuga wo guhanga ibishya.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Acces to Finance Rwanda bwagaragaje ko mu 2020, abantu bakuru 93% (nibura miliyoni 7) mu Rwanda bagerwagaho na serivisi z’imari.

Ni mu gihe Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 Abanyarwanda bakuru 100% bazaba bagerwaho na serivisi z’imari.

Gusa urebye nk’abantu bakorana na banki, baracyari bake mu Rwanda kuko bavuye kuri 26% mu 2016 bagera kuri 36% mu 2020.

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iheruka gutangaza ko amezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yabaye ibihe bikomeye bitewe n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye igipimo cy’inguzanyo zishyurwa nabi kigera kuri 5.7 ku ijana by’inguzanyo zose muri Kamena 2021, kivuye kuri 5.4 ku ijana muri Kamena 2020.

Inguzanyo ziri mu cyiciro cy’izikurikiranirwa hafi cyageze kuri miliyari 422 Frw muri Kamena 2021 – zigize 13.2 ku ijana by’inguzanyo zose – zivuye kuri miliyari 157 Frw – zari zigize 6 ku ijana by’imyenda yose – muri Kamena 2020.

Gusa muri rusange umutungo wose w’urwego rw’amabanki wazamutseho 20 ku ijana uva kuri miliyari 3353 Frw muri Kamena 2020 ugera muri miliyari 4624 Frw muri Kamena 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version