U Bushinwa Bwahamagaje Ibigo Bitandatu Byacukuraga Amabuye y’Agaciro Muri Congo

Leta y’u Bushinwa yategetse ibigo bitandatu by’Abashinwa byacukuraga amabuye y’agaciro muri Kivu y’Epfo kuhava bwangu, nyuma yo gutahurwaho gukora ubucukuzi binyuranyije n’amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni icyemezo cyatangajwe nyuma y’uko ku wa 20 Kanama, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Epfo bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibigo bitandatu by’Abashinwa, bishinjwa kurenga ku mategeko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gace ka Mwenga.

Ibyo bigo ni BM Global Business, Congo Blueant Mineral, Oriental ressources Congo, Yellow Water Ressources, New Oriental Mineral na Group Cristal Service. Hanahagaritswe koperative eshatu byakoranaga.

Ibyo bigo byashinjwaga ko bidafite ibyangombwa byose bibyemerera gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse mu kuyashakisha bikifashisha ibinyabutabire bishobora gusiga bihumanyije ubutaka.

- Advertisement -

Byongeye, ngo aho bakoreraga habaga harinzwe n’abasirikare, mu gihe ngo itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ritabiteganya.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, ushinzwe Afurika, Wu Peng, yemeje ko bashyigikiye RDC mu rugendo rwo guharanira ikurikizwa ry’amategeko mu bucukuzi.

Yakomeje ati “Nyuma y’amaperereza yakozwe n’uruhande rw’u Bushinwa, ubuyobozi bireba bwo mu ntara za Zhejiang na Jiangsu bwasabye abayobozi b’ibigo birebwa n’icyo kibazo kubahiriza amategeko y’ubutegetsi bwa Leta ya RDC, maze bagahagarika ibyo bikorwa kandi bakava muri Kivu y’Epfo vuba bishoboka.”

“Byongeye, ibigo birebwa n’ikibazo bizafatirwa ibihano na Guverinoma y’u Bushinwa.”

Yavuze ko inzego bireba muri Fujian no mu zindi ntara zirimo gukora iperereza kandi zizabifatira ingamba.

Yakomeje ati “Ntabwo tuzigera twemerera ibigo byo mu Bushinwa kurenga ku mategeko n’amabwiriza byo muri Afurika.”

Mu gihe ibyo byemezo byari bitarashyirwa mu bikorwa, kuri uyu wa Mbere Polisi ya Congo yatatanyije abaturage bigaragambyaga mu gace ka Kitutu muri teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo.

Kuri uyu wa Kabiri iyo myigaragambyo yakomeje mu gace ka Wamuzimu muri teritwari ya Mwenga, ikorwa n’imiryango itari iya leta.

Abigaragambyaga bavugaga ko batagikeneye kubona umushinwa mu gace kabo, acukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Basabaga ko abo bashinwa bahava kimwe n’abasirikare bacunga umutekano w’ubucukuzi bwabo.

Muri iyi Ntara ya Kivu y’Epfo, nibura teritwari enye za Fizi, Mwenga, Shabunda na Kalehe zikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro by’umwihariko zahabu na gasegereti.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version