Ivugururwa ry’umushinga w’itegeko rishobora kwemerera abavoka bo mu Rwanda no mu Burundi gukorera umwuga wabo muri Kenya rikomeje guteza impaka, hagati y’Abadepite bamwe n’Intumwa Nkuru ya Leta ya Kenya.
Ku wa Kabiri nibwo habaye impaka mu nteko ishinga amategeko, ubwo bamwe mu Badepite basabaga ko ivugururwa ry’umushinga ry’Itegeko rigenga abavoka riri gukorwa ryaba rihagaritswe kugira ngo hongerwemo izindi ngingo nshya.
Aya mavugurura aramutse yemejwe, yatuma abanyamategeko bo mu Rwanda no mu Burundi bemererwa gukorera muri Kenya, bitandukanye n’uko ibintu bimeze ubu.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite muri Kenya, Justin Muturi, yabanje kwanga ubusabe bwa Komisiyo ishinzwe amategeko bwo kongeramo ingingo nshya, harimo n’ibitekerezo by’Intumwa nkuru ya Leta ya Kenya, Paul Kihara.
Magingo aya abanyamategeko bo muri Tanzania na Uganda nibo bemerewe gukorera umwuga wabo muri Kenya, bijyanye n’itegeko ririho.
Inteko ishinga amategeko yaherukaga kuvugurura ingingo yemerera abavoka bo mu mahanga gukorera muri Kenya ngo hongerwemo u Rwanda n’u Burundi, ariko Urukiko rw’Ubujurire ruza guhagarika ayo mavugurura mu mwaka wa 2019.
Perezida wa Komisiyo ishinzwe amategeko, Muturi Kigano, yaje kwandikira Perezida w’Inteko ishinga amategeko amusaba ko umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo w’ubwavoka waba uhagaritswe, kugira ngo hongerwemo ibitekerezo byatanzwe n’Intumwa nkuru ya Leta n’abandi bafatanyabikorwa, maze bizasuzumirwe rimwe nk’uko ikinyamakuru Nation cyabitangaje.
Mu ibaruwa ye, Kigano yavugaga ko ari ngombwa ko hongerwamo ingingo yemera abanyamategeko bo mu Rwanda n’u Burundi mu bavoka bemewe muri Kenya.
Ni icyemezo ngo cyatuma n’abavoka babo bemererwa gukorera muri ibyo bihugu, cyane ko bihurira mu Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Kenya yahise abaza iyo Komite impamvu isaba ko umushinga waba usubijwe inyuma, mu gihe mbere yavuze ko yashyizemo ibitekerezo birimo n’iby’abafatanyabikorwa n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Yahise aha Komisiyo nyirantarengwa yo kugeza ku itariki 20 Ukuboza, ikazaba yamenyesheje Ibiro bye niba igikeneye ko uwo mushinga w’ivugururwa ry’itegeko usubizwa inyuma ngo hongerwemo ibindi bitekerezo bigomba kuzagibwaho impaka.
Gusa Perezida wa Komisiyo yaje gutangaza ati: “Icyo dushaka ni uko amavugurura akorerwa rimwe aho kugira ngo hagende haza ibice bice.”
Yavuze ko bashaka ko umushinga w’itegeko ukomeza ari uko wamaze kongerwamo ibitekerezo byose bafite, mbere y’uko utangira kuganirwaho ngo utorwe nk’itegeko.