Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gukumira Abavoka b’Abanyarwanda Muri Kenya Bikomeje Guteza Impaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Gukumira Abavoka b’Abanyarwanda Muri Kenya Bikomeje Guteza Impaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2021 9:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ivugururwa ry’umushinga w’itegeko rishobora kwemerera abavoka bo mu Rwanda no mu Burundi gukorera umwuga wabo muri Kenya rikomeje guteza impaka, hagati y’Abadepite bamwe n’Intumwa Nkuru ya Leta ya Kenya.

Ku wa Kabiri nibwo habaye impaka mu nteko ishinga amategeko, ubwo bamwe mu Badepite basabaga ko ivugururwa ry’umushinga ry’Itegeko rigenga abavoka riri gukorwa ryaba rihagaritswe kugira ngo hongerwemo izindi ngingo nshya.

Aya mavugurura aramutse yemejwe, yatuma abanyamategeko bo mu Rwanda no mu Burundi bemererwa gukorera muri Kenya, bitandukanye n’uko ibintu bimeze ubu.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite muri Kenya, Justin Muturi, yabanje kwanga ubusabe bwa Komisiyo ishinzwe amategeko bwo kongeramo ingingo nshya, harimo n’ibitekerezo by’Intumwa nkuru ya Leta ya Kenya, Paul Kihara.

Magingo aya abanyamategeko bo muri Tanzania na Uganda nibo bemerewe gukorera umwuga wabo muri Kenya, bijyanye n’itegeko ririho.

Inteko ishinga amategeko yaherukaga kuvugurura ingingo yemerera abavoka bo mu mahanga gukorera muri Kenya ngo hongerwemo u Rwanda n’u Burundi, ariko Urukiko rw’Ubujurire ruza guhagarika ayo mavugurura mu mwaka wa 2019.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe amategeko, Muturi Kigano, yaje kwandikira Perezida w’Inteko ishinga amategeko amusaba ko umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo w’ubwavoka waba uhagaritswe, kugira ngo hongerwemo ibitekerezo byatanzwe n’Intumwa nkuru ya Leta n’abandi bafatanyabikorwa, maze bizasuzumirwe rimwe nk’uko ikinyamakuru Nation cyabitangaje.

Mu ibaruwa ye, Kigano yavugaga ko ari ngombwa ko hongerwamo ingingo yemera abanyamategeko bo mu Rwanda n’u Burundi mu bavoka bemewe muri Kenya.

Ni icyemezo ngo cyatuma n’abavoka babo bemererwa gukorera muri ibyo bihugu, cyane ko bihurira mu Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Kenya yahise abaza iyo Komite impamvu isaba ko umushinga waba usubijwe inyuma, mu gihe mbere yavuze ko yashyizemo ibitekerezo birimo n’iby’abafatanyabikorwa n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Yahise aha Komisiyo nyirantarengwa yo kugeza ku itariki 20 Ukuboza, ikazaba yamenyesheje Ibiro bye niba igikeneye ko uwo mushinga w’ivugururwa ry’itegeko usubizwa inyuma ngo hongerwemo ibindi bitekerezo bigomba kuzagibwaho impaka.

Gusa Perezida wa Komisiyo yaje gutangaza ati: “Icyo dushaka ni uko amavugurura akorerwa rimwe aho kugira ngo hagende haza ibice bice.”

Yavuze ko bashaka ko umushinga w’itegeko ukomeza ari uko wamaze kongerwamo ibitekerezo byose bafite, mbere y’uko utangira kuganirwaho ngo utorwe nk’itegeko.

TAGGED:AmategekoBurundifeaturedKenyaPerezidaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Ari Muri Tanzania Mu Kwizihiza Ubwigenge Bwayo
Next Article Mu Mafoto: Perezida Kagame Yitabiriye Isabukuru Y’Ubwigenge Bwa Tanzania
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?