Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gukunda Umukobwa Ni Ukwiyemeza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Gukunda Umukobwa Ni Ukwiyemeza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2021 8:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abenshi mu basore bavuga ko abakobwa bakundana nabo babahoza ku nkecye ngo ntibabaha ‘care’. Iyi care ( ni ukuvuga kubitaho) akenshi abakobwa bavuga ko umusore uyibahaye mu by’ukuri aba ari we ubakunda. Muri kamere yabo bisa n’aho kwitabwaho ari kimwe mu byo bakunda kandi bifuza kugirirwa nta kudohoka.

Iyo urukundo rugitangira, umusore akora uko ashoboye kugira ngo umukobwa runaka yumva yakunze amwereke ko amwitayeho koko kandi bizahoraho.

Abikora binyuze mu kumuhamagara, kumusura ndetse byatinda akaba yamugurira n’impano runaka.
Nibyo bita ‘gutereta’.

Kubera ko iyo umuhungu atereta, aba afite akarimi gasize amavuta, akenshi umukobwa bimukora ku mutima akemera kumukunda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amakenga ariko ntabura!

Hari abakobwa bamwe babaza abahungu ngo: “ Ariko ubundi unkundira iki?”

Iki kibazo cyumvikanisha ko umukobwa aba afite amakenga ko uwo musore umutereta nta kindi amushakaho uretse igitsina.

Hari n’ubwo uwo mukobwa aba yibaza impamvu uwo musore ari we akunze kandi hari abandi bakobwa.

Bitewe n’uburere bw’umusore,  ashobora gutanga ibisubizo bitandukanye, ndetse bimwe ugasanga biratangaje!

- Advertisement -

Hari ushobora gusubiza ati: “ Ntacyo ngukundira, gusa numva ngukunze”

Ni igisubizo cyiza ariko nanone kidafututse kuko n’ubwo hari abavuga ko urukundo rutabona, ariko urufite we arabona!

Ntibyoroshye kumvisha umuntu ko ntacyo wamukundiye, kandi wazajya kumwanga noneho ukavuga ko hari icyo umwangiye.

Bisa n’aho kubera ko iyo urukundo rugitangira ruba rugurumana, ari yo mpamvu bavuze ko rutabona!

N’ikimenyimenyi hari ubwo abantu babwira umusore cyangwa inkumi bati: ‘ Uriya muntu ukunda afite imico runaka mibi’, undi akabasuzubiza ko iby’urukundo rwe n’uwo akunda bitabareba.

Iyo rwa rukundo rwitwaga ko rutabona rutangiye kugabanya ikibatsi, noneho uwari urufite atangira kubona ibibi ku wo yakundaga, akazamubwira ko impamvu atakimukunda ari uko ‘amuhoza ku nkecye’, ‘amwaka ibyo adafite,’ amuhamagara ntiyitabe n’ibindi.

Reka dusuzumire hamwe impamvu ituma gukunda umukobwa bisaba kwiyemeza.

Niba wariyemeje gukunda umukobwa, bigumemo

Umunyamakuru wa Taarifa aherutse kubaza umukobwa uko abakobwa bumva baremetse muri bo( nature) amusubiza igisubizo gikomeye.

Yagize ati: “ Muri twe twumva ko hari ikintu tubura mu miremere yacu, twumva ko hari undi muntu wagombye kutuba hafi, akatwereka ko duhari kandi dukunzwe. Hejuru y’ibi hiyongeraho ubwoba bw’uwo tuzaba we  ni ukuvuga kuba umugore ukaba n’umubyeyi.”

Yitwa Evelyne. Uyu mukobwa avuga ko umukobwa aho ava akagera yumva akeneye umusore umukunda. Kumukunda ni ukuvuga kumwereka ko afite agaciro mu maso ye, akamubera marayika-murinzi.

Ibi ngo ni rusange ku bakobwa bose ndetse ngo n’abicuruza( indaya) bashobora kugira umuntu runaka biyumvamo kurusha abandi.

Icyiyumvo( sentiment, feeling) zo kwitabwaho nizo zituma umusore ushoboye kwita ku mukobwa runaka, ari we ukundwa.

Ubanza aha ari ho abasore bamwe bahera bavuga ko abakobwa bakunda ibintu.

Uko bimeze kose, umusore[kimwe nk’uko bimeze ku bagabo babutse] aba agomba kumenya ko ahari kugira ngo yuzuze umukobwa akunda, amube hafi igihe cyose bishoboka kandi mu gihe abona ko bigoye, abe yabimubwira.

Aba agomba kumubwira ikimuri ku mutima cyose kugira ngo nihagira impinduka zibaho, umukobwa ntatangire kubunza imitima yibaza icyabaye.

Kubera ko uyu murimo usaba kwiyemeza no kwihangana, hari abo unanira kandi bari baramenyereje abakunzi babo care, hanyuma bikabateranya.

Nonese ko abakobwa bakunda care, abahungu bo bakunda iki? Ese abakobwa bo bazi mu by’ukuri imiremerwe y’abasore?

Iyi ngingo izasobanurwa mu nkuru izakurikira iyi.

 

TAGGED:CarefeaturedUmuhunguUmukobwaUrukundo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwirengagiza Inshingano Bigiye Gukora Kuri Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga
Next Article I Kinshasa Hari Ikiyobyabwenge Bise Bombe Kiva Mu Mwotsi W’Imodoka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?