Gukunda Umukobwa Ni Ukwiyemeza

Abenshi mu basore bavuga ko abakobwa bakundana nabo babahoza ku nkecye ngo ntibabaha ‘care’. Iyi care ( ni ukuvuga kubitaho) akenshi abakobwa bavuga ko umusore uyibahaye mu by’ukuri aba ari we ubakunda. Muri kamere yabo bisa n’aho kwitabwaho ari kimwe mu byo bakunda kandi bifuza kugirirwa nta kudohoka.

Iyo urukundo rugitangira, umusore akora uko ashoboye kugira ngo umukobwa runaka yumva yakunze amwereke ko amwitayeho koko kandi bizahoraho.

Abikora binyuze mu kumuhamagara, kumusura ndetse byatinda akaba yamugurira n’impano runaka.
Nibyo bita ‘gutereta’.

Kubera ko iyo umuhungu atereta, aba afite akarimi gasize amavuta, akenshi umukobwa bimukora ku mutima akemera kumukunda.

- Advertisement -

Amakenga ariko ntabura!

Hari abakobwa bamwe babaza abahungu ngo: “ Ariko ubundi unkundira iki?”

Iki kibazo cyumvikanisha ko umukobwa aba afite amakenga ko uwo musore umutereta nta kindi amushakaho uretse igitsina.

Hari n’ubwo uwo mukobwa aba yibaza impamvu uwo musore ari we akunze kandi hari abandi bakobwa.

Bitewe n’uburere bw’umusore,  ashobora gutanga ibisubizo bitandukanye, ndetse bimwe ugasanga biratangaje!

Hari ushobora gusubiza ati: “ Ntacyo ngukundira, gusa numva ngukunze”

Ni igisubizo cyiza ariko nanone kidafututse kuko n’ubwo hari abavuga ko urukundo rutabona, ariko urufite we arabona!

Ntibyoroshye kumvisha umuntu ko ntacyo wamukundiye, kandi wazajya kumwanga noneho ukavuga ko hari icyo umwangiye.

Bisa n’aho kubera ko iyo urukundo rugitangira ruba rugurumana, ari yo mpamvu bavuze ko rutabona!

N’ikimenyimenyi hari ubwo abantu babwira umusore cyangwa inkumi bati: ‘ Uriya muntu ukunda afite imico runaka mibi’, undi akabasuzubiza ko iby’urukundo rwe n’uwo akunda bitabareba.

Iyo rwa rukundo rwitwaga ko rutabona rutangiye kugabanya ikibatsi, noneho uwari urufite atangira kubona ibibi ku wo yakundaga, akazamubwira ko impamvu atakimukunda ari uko ‘amuhoza ku nkecye’, ‘amwaka ibyo adafite,’ amuhamagara ntiyitabe n’ibindi.

Reka dusuzumire hamwe impamvu ituma gukunda umukobwa bisaba kwiyemeza.

Niba wariyemeje gukunda umukobwa, bigumemo

Umunyamakuru wa Taarifa aherutse kubaza umukobwa uko abakobwa bumva baremetse muri bo( nature) amusubiza igisubizo gikomeye.

Yagize ati: “ Muri twe twumva ko hari ikintu tubura mu miremere yacu, twumva ko hari undi muntu wagombye kutuba hafi, akatwereka ko duhari kandi dukunzwe. Hejuru y’ibi hiyongeraho ubwoba bw’uwo tuzaba we  ni ukuvuga kuba umugore ukaba n’umubyeyi.”

Yitwa Evelyne. Uyu mukobwa avuga ko umukobwa aho ava akagera yumva akeneye umusore umukunda. Kumukunda ni ukuvuga kumwereka ko afite agaciro mu maso ye, akamubera marayika-murinzi.

Ibi ngo ni rusange ku bakobwa bose ndetse ngo n’abicuruza( indaya) bashobora kugira umuntu runaka biyumvamo kurusha abandi.

Icyiyumvo( sentiment, feeling) zo kwitabwaho nizo zituma umusore ushoboye kwita ku mukobwa runaka, ari we ukundwa.

Ubanza aha ari ho abasore bamwe bahera bavuga ko abakobwa bakunda ibintu.

Uko bimeze kose, umusore[kimwe nk’uko bimeze ku bagabo babutse] aba agomba kumenya ko ahari kugira ngo yuzuze umukobwa akunda, amube hafi igihe cyose bishoboka kandi mu gihe abona ko bigoye, abe yabimubwira.

Aba agomba kumubwira ikimuri ku mutima cyose kugira ngo nihagira impinduka zibaho, umukobwa ntatangire kubunza imitima yibaza icyabaye.

Kubera ko uyu murimo usaba kwiyemeza no kwihangana, hari abo unanira kandi bari baramenyereje abakunzi babo care, hanyuma bikabateranya.

Nonese ko abakobwa bakunda care, abahungu bo bakunda iki? Ese abakobwa bo bazi mu by’ukuri imiremerwe y’abasore?

Iyi ngingo izasobanurwa mu nkuru izakurikira iyi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version