Urubyiruko rw’i Kinshasa rumerewe nabi kubera ikiyobyabwenge bise Bombe. Ni abatuye uriya mujyi bagihimbye, bagikora mu binyabutabire bitandukanye none ubu kimaze kogera mu rubyiruko rw’aho. Abo cyayobotse kibaraza ku rubaraza, bakarara bahagaze, bishima mu mutwe kandi barira cyane.
Ni ikibazo gihangayikishije abakora mu rwego rw’ubuzima n’umutekano kuko kiriya kiyobyabwenge kimaze kugaragara mu bice byinshi by’Umurwa mukuru, Kinshasa.
Cyatangiye kugaragara mu mwaka wa 2019.
Guverinoma yamaze gushyiraho Komisiyo igomba gucukumbura iby’iki kibazo kugira ngo hashyirweho ingamba zo guhagarika ikwirakwira ryacyo.
Gikozwe mu mwotsi w’ibinyabiziga…
Minisitiri w’urubyiruko muri Repubulika ya Demukarasi Docteur Yves Bunkulu avuga ko abakora kiriya kiyobyabwenge bavuga ibinyabutabire bavanye mu mwotsi wagiye usigara ku matiyo awuvana mu modoka(tuyaux d’échappement) barangiza bakabyumisha bakaza kubitumura nk’itabi.
Mu matiyo avana umwotsi mu modoka habamo ibinyabutabire bita monoxydes de carbone( CO), monoxydes d’azote(NO), oxyde de soufre(SO2 na SO3) , ndetse na nutriline.
Ibi ni ibinyabutabire bibi ku buzima bw’umuntu.
Kuki urubyiruko rukinywa?
Bizwi ko ibiyobyabwenge binyobwa kubera impamvu runaka. Nta muntu ubyuka ngo akinywe nta kibazo asanganywe.
Abahanga bo muri Congo-Kinshasa bavuga ko amakuru macye bamaze gukusanya abereka ko abenshi mu rubyiruko rukoresha iriya bombe baba bashaka ikintu kiri bubafashe kurara hanze batumva ubukonje.
Abandi ngo bakinywa kugira ngo bazice abandi kandi babikore nta bwoba nta n’ingingimira ku mutima.
Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko yasanze abantu bafasha ruriya rubyiruko kubona kiriya kiyobyabwenge ari abamekanisiye bakora mu magaraje.
Ba mekanisiye bakora uko bashoboye bagakurura ibyasigaye muri bya byuma bisohora umwotsi barangiza kubigwiza bakabigurisha ku rubyiruko rubyifuza ku giciro kidakanganye.
RFI yanditse ko hari n’ikindi kiyobyabwenge bise ‘MUVUKE’ cyadutse muri Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.